Reading: Korali Shalom, Korali Hoziana na Bosco Nshuti basezeranye gufasha abantu kwegerana n’Imana.

Korali Shalom, Korali Hoziana na Bosco Nshuti basezeranye gufasha abantu kwegerana n’Imana.

didace
By didace 2 Min Read

Korali Shalom, imwe mu makorali akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagarutse ku gitaramo cyayo kizaba mu matariki ya 22 na 23 Werurwe 2025.

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa Korali Shalom, Jean Luc Rukundo, yemeje ko iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwegerana n’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Ati: “Ni uburyo twahisemo bwo kuramya Imana, bityo twifuza ko umuntu wese uzaza muri uko kuramya azabasha kwihuza n’Imana bitewe n’ivugabutumwa rizaba rihari.”

 

Gaspard Ndahimana, umwe mu bayoboye iki gikorwa, yatanze icyizere ku bazacyitabira.

Ati: “Ku bazitabira, bizaba umwanya mwiza wo gusabana n’Imana ndetse no gukira ku barwayi.” Yakomeje avuga ko bizeye ko Imana izakorera ibitangaza muri iki gitaramo, kuko hazaba harimo imbaraga z’amasengesho n’indirimbo zizafasha abantu kwegera Imana.

 

Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge, kikazaba kirimo Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge. Iyi ni korali ikunzwe cyane kubera indirimbo zitandukanye zirimo Dufite Ibihamya, Gitare, Tugumane n’izindi nyinshi.

 

Hazaba harimo na Korali Shiloh, ituruka mu karere ka Musanze. Iyi ni korali nayo ikunzwe cyane kubera imiririmbire itangaje, ikaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Umutima, Ntukazime, Ijambo ry’Umusaraba n’izindi.

 

Umuhanzi Bosco Nshuti, uzwi mu ndirimbo zihumuriza benshi nka Ni Muri Yesu, Yanyuzeho, Ibyo Ntunze ndetse n’izindi zaruhuye imitima y’abantu, nawe azataramira abazitabira igitaramo.

 

Korali Shalom imaze kuba ubukombe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho ikomeje kwandika amateka mu ndirimbo zitanga ihumure, zigaragaza imbaraga z’Imana, kandi zifasha abantu kuyegera, nka Uravuga Bikaba, Mana yo mw’Ijuru, Mpfite Ibyiringiro n’izindi.

 

Mu bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru harimo umuyobozi wa Korali Hoziana, waje ayihagarariye, ndetse na Bosco Nshuti, uzataramira abazitabira igitaramo. Bombi bagarutse ku bihe byiza bizaranga iki gitaramo, bavuga ko abazagira amahirwe yo kukitabira bazegera Imana byimbitse.

 

Mu gusoza, umuyobozi wa Korali Shalom, Jean Luc Rukundo, yasabye abakunzi b’umusaraba kudacikwa n’uyu mwanya wihariye, kuko uzaba ari umunsi wo kwegera Imana binyuze mu ndirimbo.

 

Iki gitaramo kizatangira kuwa Gatandatu guhera saa 14:00, mu gihe ku Cyumweru kizatangira saa 08:00.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *