Mu karere ka Rubavu ni hamwe muhemezwa ko habarizwa impano mu miririmbire. Korali Salem ni imwe muri Korali zigezweho byemezwa ko zibumbatiye impano nyinshi. Iyi Korali Isanzwe ikorera Umurimo w’Imana mu Rurembo Rwa Rubavu muri Paruwasi ya Mbugangari. Salem Yateguye Igitaramo Gikomeye izamurikiramo umuzingo wa 1, wiswe IMBARAGA Z’IMANA.
Iki giterane Kizaba Kuwa 15 Ukuboza 2024, kizataramamo Korali ABAGENZI ikaba imwe muri Korali zikunzwe cyane muri Ako karere ndetse na Korali IRIBA ibarizwa mu karere ka Rubavu ahazwi nko kuri ADEPR MAHOKO, Si ayo makorali yonyine azahataramira kuko hazatarama n’andi arimo na Korali Salem yanateguye iki gitaramo cyiswe “IMBARAGA Z’IMANA Live Concert”. Naho ku bijyanye n’ivugabutumwa hatumiwe Pastor MUNEZERO nk’umugabura w’ijambo ry’Imana.
bwana Sam NIYOKWIZERWA umuyobozi wa Korali Salem yavuze Ko imyiteguro Igeze kure ndetse ko bongeye ibihe byo kwegerana n’Imana. ati” imyiteguro tuyigeze kure Kandi imbaraga twashize mu masengesho ziratwereka ko Imana iri kuruhande rwacu”. Ati” buriya nkubwije ukuri abazitabira kiriya gitaramo bose tuzagirana ibihe byiza”.
Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR itorero rya Bethania muri Paruwasi ya MBUGANGARI.