Amakorali atanu ya ADEPR mu Majyaruguru yakoze indirimbo zakunzwe cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2024
Uru ni urutonde rw’amakorali atanu (5) yo mu Itorero rya ADEPR rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze indirimbo zakunzwe cyane kuri YouTube mu mwaka wa 2024. Byagaragaye ko ADEPR Muhoza yihariye uru rutonde, kuko muri aya makorali atanu, atatu akorera kuri iri torero.
5. Korali Shiloh (BUGINGO)
Korali Shiloh ikorera kuri ADEPR Muhoza, ikaba igizwe ahanini n’urubyiruko rufite impano idasanzwe mu kuririmba. Indirimbo yabo yitwa BUGINGO, yasohotse ku wa 12 Werurwe 2024, imaze kurebwa n’abasaga 31,332 kuri YouTube.
Amajwi yayo yafashwe na Benjamin Pro, amashusho akorwa na Chrispen. Indirimbo iheruka bashyize hanze yitwa Ni Bande. Korali Shiloh ni Korali ihagaze neza mu Rwanda.
4. Korali Intumwa (ABAKERUBI)
Iyi nayo ni korali ibarizwa kuri ADEPR Muhoza. Indirimbo yabo ABAKERUBI yashyizwe hanze ku wa 12 Nyakanga 2024, imaze kurebwa n’abasaga 54,474.
Iyi ndirimbo yafashwe ubwo bari mu ivugabutumwa i Kigali kuri ADEPR Murindi. Korali Intumwa ni imwe muri Korali zihagaze neza muri iyi Ntara.
3. Korali Abategereje (NTAMPAMVU N’IMWE YO KWICA UMURIMO)
Iyi ni korali y’abakuze (korali y’ababyeyi), ikorera kuri ADEPR Muhoza. iyi ndirimbo yabo yasohotse kuwa 2 Ukuboza 2024, ikaba imaze kurebwa n’abasaga 80,565.
2. Korali Bethel (WABANYE NATWE)
Korali Bethel ikorera kuri ADEPR Nyarubande, mu karere ka Musanze. N’ubwo itari imenyerewe cyane mu itangazamakuru, indirimbo yabo WABANYE NATWE yabagejeje kuri uru rutonde. Yasohotse kuwa 7 Ukuboza 2024, imaze kurebwa n’abasaga 87,024.
Amajwi yakozwe na Josue Dusenge, amashusho akorwa na Prince Layer.
1. Korali Siloam (IYO MIRINDI NI IYA PAPA)
Korali Siloam ikorera kuri ADEPR Kabuga, mu karere ka Burera, nayo ntabwo isanzwe imenyerewe mu Itangazamakuru. Indirimbo yabo IYO MIRINDI NI IYA PAPA yashyizwe hanze ku wa 9 Werurwe 2024, imaze kurebwa n’abasaga 473,881. Biyishyira imbere kuri uru rutonde.
Amajwi yakozwe na Josue Dusenge, amashusho na Prince Layer
Ku rutonde harimo,Korali 2 z’urubyiruko (Shiloh na Bethel), Korali 1 y’abakuze (Abategereje) ndetse na Korali 2 zisanzwe zifatwa nka Korali nkuru (Intumwa na Siloam)
Ibi bigaragaza ko amatsinda yose y’abaririmbyi muri ADEPR yahagarariwe kuri uru rutonde. ADEPR Muhoza yiganje cyane kuko ifite korali 3 kuri 5 zagaragaye kuri uru rutonde.