Korali Bethel yo mu Musanze yibukije abantu kwitegura kugaruka kwa Yesu mu ndirimbo nshya yise “Mwitegure.”
Korali Bethel ibarizwa mu Itorero rya ADEPR mu karere ka Musanze, mu rurembo rwa Muhoza, Itorero rya Nyarubande, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Mwitegure,” igamije kwibutsa abantu kugaruka kwa Yesu.
Muri iyi ndirimbo, iyi korali iririmba iti: “Mwiyambure igomwa ryose, mwegere Imana. Mumere nk’impinja, mwifuze amata y’Umwuka adafunguye kugira ngo abakuze bageze ku gakiza k’Imana.”
Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi ndirimbo za Korali Bethel zasohotse mbere, zirimo “Humura,” “Yesu Araje,” “Nimushake Uwiteka,” na “Wabanye Natwe,” iyi ikaba yarasohotse mu mpera za 2024.
Mu kiganiro na Didace Turirimbe, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyi korali, yagize ati: “Muri iyi ndirimbo, cyane cyane mu gice cya nyuma, turirimba ngo: ‘Numara kwemerwa n’Ijuru, uzashira umubabaro maze ugabane kuri wa mugabane wabera!’ Muby’ukuri, twifuzaga kubwira abantu ngo bitegure, biyeze, birimbishe kugira ngo begerane n’Imana.”
Yakomeje avuga ko Korali Bethel ifite ibikorwa byinshi nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, aboneraho gushimira abafatanyabikorwa bayo. Indirimbo “Wabanye Natwe”, yabanjirije iyi, imaze amezi atatu kuko yasohotse tariki ya 7 Ukuboza 2024, kandi imaze kurebwa n’abasaga 86,356 ku rubuga rwa YouTube.