Korali Alliance ni imwe muri korali zikunzwe cyane muri iyi minsi, ikaba ibarizwa muri ADEPR Gisenyi. Muri iyi minsi, iyi korali iri gukora ibikorwa bitandukanye birimo ingendo z’ivugabutumwa, ibitaramo, ndetse n’ibindi bikorwa.
Ahantu bagiye bakorera ivugabutumwa, bagiye bumvikana basabwa gusubiramo indirimbo yitwa “Urugendo Rurimo Yesu.”
Muri iyi ndirimbo, bumvikana baririmba bati:
“Ubuzima burimo Yesu buroroha,
Ubupfubyi burimo Yesu buroroha,
Ubusore burimo Yesu buroroha,
Urubanza rurimo Yesu ruroroha…”
Iyi ndirimbo ishingiye ku gukomeza abakirisitu no kubereka ko bakwiye kwishingikiriza kuri Yesu, kuko muri we byose biroroha. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa Live Recording, ndetse yakozwe n’umwe mu bahanga mu muziki mu Rwanda uzwi nka Musinga.