Abanyeshuri ba CEP Kaminuza ya Kigali basabye ko ivugabutumwa rijya mu bikorwa kurusha amagambo
Abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’amatorero ya Gikristo muri Kaminuza ya Kigali (CEP – UoK) basabye ko ivugabutumwa ritagarukira mu magambo gusa, ahubwo rikajya rishyirwa mu bikorwa.
Ibi byatangajwe nyuma y’urugendo rw’ivugabutumwa bakoze mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, aho bafashije abatishoboye mu gace kazwi nka Paris. Ibi bikorwa byabaye ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali, na Seka Ministry.
Ibikorwa by’uwo munsi byari bigamije iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri, bikaba byaratangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje CEP University of Kigali FC na SEKA FC yo muri SEKA Ministry. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ukaba waritabiriwe n’abaturage benshi.
Nyuma y’uyu mukino, urubyiruko rwa CEP – UoK rwatangiye ivugabutumwa, abaturage baganirizwa ku Ijambo ry’Imana, ndetse habaho n’umwanya wo kubyinira Imana aho ku kibuga. Byari ibyishimo byinshi kuko abantu barenga 15 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abaturage, habayeho ibiganiro by’amatsinda:
Abagore n’abakobwa baganirijwe ku bushobozi bwabo mu kubaka igihugu, bashishikarizwa kwisobanukirwa no kugendana indangagaciro za Gikristo. Iki kiganiro cyatanzwe na Dr. Elizabeth Owino.
Abagabo n’abasore baganirijwe ku ngaruka z’ibyaha, basabwa gukomeza ubuzima bufite intego n’indangagaciro za Gikristo. N’abana na bo bahawe inyigisho zibagenewe.
Uretse ivugabutumwa, aba banyeshuri banatanze ubufasha ku batishoboye. Mu byo batanze harimo:
Imyambaro n’ibikinisho by’abana bifite agaciro ka 400,000 Frw, ingurube6 zahawe abaturage, zifite agaciro ka 220,000 Frw, namafunguro yahawe abaturage bari bitabiriye ibi bikorwa.
Umuturage witwa Bayisenge Bernadette uri mu borojwe Ingurube yagize ati” Ndishimye kuburyo ntabisobanura! Aba bana baratunejeje rwose, ubu mbonye itungo rigiye kunkura mu bukene. Yasobanuye ko iritungo yahawe rizamufasha kwikura mu bukene Kandi rikamuha n’ifumbire.
Umuyobozi wa Cep muri Kaminuza ya Kigali Alimance DUSHIME mu kiganiro yahaye Sion.rw yavuze ko cyane cyane Cep UoK yubakiye ku ivugabutumwa ryo kugenda. Ati” mu kugenda kwacu twifuza ko haboneka ibyo gusangiza abababaye kugirango tubahumurize ariko hari nibyo twakemuye mu bibazo bafite” aha niho uyu Muyobozi yavuze ko ivugabutumwa ryagakwiye kuvuga mu magambo ariko bikanashyirwa mu bikorwa. Yanavuze ko Aya matungo batanze azafasha abaturage gutera Imbere cyane ko ngo bazajya borozanya nkuko babisabwe.
Umuyobozi w’Akagari ka Bihembe kanabereyemo iri ivugabutumwa, Madame Nyiramana Cécile, wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, yashimiye uru rubyiruko ku bwitange rwagaragaje. Yagize ati:
“Muby’ukuri kubona urubyiruko rwitanga rugatanga ubushobozi n’imbaraga zarwo, tudasize n’umwanya wabo bakaza gufasha abaturage, ni ikintu kidasanzwe.” Yaboneyeho no gukangurira urubyiruko gukora neza mu gihe uburyo buhari.
Ibikorwa byasojwe n’ubusabane aho abitabiriye ibi bikorwa basangiye ibyo kurya n’ibyo kunywa. abaririmbyi ba Korali Penuel yo muri CEP – UoK bayoboye gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gikorwa.
Mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibi bikorwa by’ivugabutumwa, CEP – UoK ifatanyije na Kaminuza ya Kigali, yakoresheje amafaranga asaga 1,161,050 Frw.
Uyu munsi w’ivugabutumwa waranzwe n’ibyishimo ku baturage bo mu murenge wa Rugarika akarere ka Kamonyi ahazwi nka Paris.


