Joyous celebration yageze mu Rwanda igaragaza akamwenyu

admin
By admin 2 Min Read

Korali ituruka muri Africa Y’epfo ikomeye cyane ku isi, Joyous celebration yamaze kugera I Kigali aho yitabiriye igitaramo kizabera muri BK Arena kuwa 29 Ukuboza 2024. Abari bitezwe ndetse banakunzwe cyane Bose bamaze kugera mu Rwanda. Urugero bakoze rubakura muri Africa Y’epfo twabaye rurerure, cyane ko byari biteganyijwe ko bagera I Kigali saa Saba zo mu rukerera ariko nti byabakundira.

Ubwo indege yari ibatwaye yageraga ku kibuga cy’indege giherereye I kanombe, yasanze ikirere kimeze nabi kuko hari hari ibihu byinshi cyane kuburyo pilote Atari kubona uko yururutsa indege, byasabye ko iyi ndege ikomeza ikajya guhagarara mu gihugu cya Uganda. Byasabye ko bubanza gucya maze ku isaha ya saa yine n’iminota 5  basesekara ku kibuga cy’indege I kanombe aho bakiriwe n’abantu benshi cyane.

Uwo mwaganiraga wese wo muri Joyous celebration, yakubwiraga ko biteguye Gutaramana n’abanyarwanda Kandi ko Imana ihari kugirango itange umugisha kuri buri muntu. Mu tuntu n’utundi ngo batunguwe n’uko U Rwanda wanda rusa.

Vuyelwa Oke umwe mu baririmbyi bakomeye muri Joyous celebration, yavuze ko basengeye igitaramo kuburyo bizeye ko Imana izataramana nabo ubwo bazaba bari kuririmba. Ati” Ni ubwambere ngeze mu Rwanda, ariko nkubwije ukuri Imana izahagararana natwe turi kuririmba. Twasengeye iki gitaramo.”

Igitaramo cyiswe Joyous celebration live in Kigali cyateguwe na Sion Communication izwi mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda ifatanyije na Zaburi nshya Event. Iki gitaramo kizaba kuwa 29 Ukuboza 2024 muri BK Arena. Mubandi bazaririmba muri iki gitaramo harimo Gentil Misigaro na Alarm ministries ndetse na Apotre MASASU Yoshua akaba ariwe uzabwiriza ubutumwa bwiza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *