Itsinda rya Joyous celebration ryataramiye mu Rwanda muri BK Arena kuwa 29 Ukuboza 2024. Rigihamagarwa ngo rize ku gatuti ritarame, abari bari muri BK Arena Bose bavuye hasi batangira kuririmba indirimbo za Joyous celebration. Ni igitaramo cyari cyayobowe na Rene Patrick na Tracy. Cyari cyatumiwemo Gentil Misigaro na Alarm ministries.
Nyuma y’uko iki gitaramo kirangiye Sion.rw twashatse kumenya icyo bamwe mu bamenyereye ndetse basanzwe baba mu iyobokamana bavuga maze turabaganiriza.
Bob Sumayire: Uyu mugabo ni umwe mubamaze igihe muri Gospel Nyarwanda ndetse bayishyizeho itafari rigaragarira buri wese, binyuze ku gitangazamakuru cye cyitwa Nkunda Gospel. Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw yagize ati ” Nubu turacyafite agahinda.” Yagaragaje ko Joyous celebration yabasigiye inyota.
Nziyavuze Israel: Ni izina rimaze kumenyekana cyane mu bitaramo by’iyogeza butumwa cyane Mu gufotora. Yafotoye ibitaramo byinshi bikomeye birimo na Joyous celebration live in Kigali cyari cyatumiwemo Joyous Celebration. Nawe yagize ati ” Nubwo wenda twayumvise igihe gito ariko Joyous Celebration irihariye Peeee. Ikigera kuri Stage twumvise itandukaniro haba mu majwi, No mu mitegurire ya Stage yabo, Ubona ko baziranye Kandi bafata igihe Kinini ugereranyije natwe, Cyane ko bo music Ari akazi Ka buri munsi n’aho twebwe usanga music abenshi bayifata nk’ikintu cya 2 cyo gukora.”
James Mugarura: Uyu ni umunyamakuru umaze igihe kinini mu Itangazamakuru ndetse akaba no mu bitaramo byinshi. Kuri ubu akorera igitangazamakuru cya Gikirisitu. Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, yavuze ngo ” Joyous ni Abanyamwuga, bafite impano Kandi bakora imyitozo! (Practice), ibintu babifashe nk’akazi kabo ntakindi bakora.” Yakomeje agaragaza ko haba mu baririmbyi, abacuranzi, abayobora indirimbo, nabategura ibyuma bisakaza amajwi Bose babikora kinyamwuga. Ati” muri make ibintu byabo byose biba biri ku murongo, ati” (bari Professional and Strict).”
Obededomu Froduard: Ari mu banyamakuru bagezweho muri iyi minsi. Ni umwanditsi kuri Paradise.rw. ati” Njyewe ndabanza Nshime Sion Communication na Zaburi nshya, byonyine kuba barazanye Joyous Celebration mu Rwanda.” Ati” nabishyize ku mbuga nkoranya mbaga zanjye abantu babitera utwatsi cyane cyane abo muri Kenya na Tanzania.” Yavuze ko bamubwiraga ko joyous itaza mu Rwanda ngo kuko nabo bagerageje kuyitumira kenshi ariko nti bikunde.
Ati” by’umwihariko ndashima Nikodem kuko yatugaragarije ko yakora n’ibirenze kuko ibi yatekereje bikubiyemo byinshi mubyo atekereza Kandi byazamura Gospel mu Rwanda. Nabonye ko aramutse atijwe amaboko yadukorera ibidasanzwe.” Yakomeje avuga ko usibye n’uburyo bw’umwuka ariko burya ngo no kuba hari abaturutse mu bihugu birenga 10 baje kwitabira igitaramo hari icyo bivuze kinini ku gihugu nk’uRwanda. Cyane ko ubukungu bwacu bushingiye ku bukerarugendo.
Iki gitaramo cyitabiriwe nabaturutse mu bihugu bitandukanye birimo:
Africa Y’epfo
Angola
Gabon
Brukina faso
DRC
Botswana
Tanzania
Uganda
Burundi
U S A
Joyous Celebration yashimishije abitabiriye igitaramo bakoreye I Kigali