Bushali ni umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Kinyatrup! Uyu muhanzi yigaruriye imitima y’abenshi pe! Muminsi itambutse aherutse kubazwa n’umwe mu banyamakuru kumubwira abahanzi batatu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abona bitwaye neza muri uyu mwaka.
Bushali yasubije mumvugo ye yasekeje abantu agira ati ” Kiriya gisiga ngo ni Mbonyi ntawe ukibyiga Mbonyi ni umukoboyi wanjye, ariko Meddy ni Sakabaka.” Uyu yageze ku mwanya wa gatatu ati” hari umujene wo muri Gospel bamwitande raaa” hano umunyamakuru yasetse Bushali arakomeza ” ni umujenee uririmba Gakondo” umunyamakuru ati “nicyusa? Bushali ati” ni umuniga! Jya undabura vongere zanjye zamenetse hasi nkivuka” ni ikiganiro cyari gisekeje.
Abantu benshi bahise batekereza ko nubwo atabivuze neza ariko yashatse kuvuga Josh Ishimwe, dore ko bagiye banabimusangiza nkuko Josh Ishimwe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Sion.rw Josh Ishimwe yabisubiyemo nkuko Bushali yabivuze acishamo agaseka nyuma ati ” rwose niba arinjye Imana ishimwe”
Josh ku bijyanye no gukorana indirimbo na Bushali yagize ati ” Njyewe rwose sindi uwanjye ngo nijyenge, gusa biramutse bibayeho twabisengera Imana yatanga umurongo tukayikora hari abo byafasha. Yagarutse ku ndirimbo nshya yasohoye yise Umwami ageze iwacu.
Ati ” ni indirimbo ijyanye no kwizihiza Umwami wacu yesu kirisito. Si indirimbo ya Noheri, gusa ivuga ku kwakira umwami wacu. Duharanire kumwakira niwe mbaraga zacu. Rero nibyiza ku mwakira neza mu gihe twitegura kwizihiza umunsi w’ivukarye.