Umwarimu wigisha Itangazamakuru muri Kaminuza nkuru y’urwanda ishami rya Huye Pastor UWIMANA J Pierre ubwo yaganiraga na Sion.rw, yakomoje ku kwaguka kw’itangazamakuru ry’iyobokamana mu Rwanda, n’ibibazo rifite , ndetse anatanga inama ku cyakorwa ngo Ibibazo birimo bikemuke.
Yagize ati” Itangazamakuru rya Gikirisito mu Rwanda riracyari nkene! Abanyamakuru babakirisito nabo birumvikana nibacye Kandi erega n’ibitangazamakuru by’iyobokamana biracyari bike. Abanyamakuru bahari rero baragerageza, sinavugako bakora nabi kuko babikora uko babizi ariko ikibazo kirimo usanga inkuru bakora zibanda ahantu hamwe.”
Uyu mwarimu yakomeje agaragaza ko abenshi akunda kwandika inkuru zivuga ku nsengero, ibitaramo, indirimbo zasohotse n’abavugabutumwa, ariko bagahera aho, nyamara ntibagure imbago kuko iyobokamana rihita n’izindi ngingo zose. Ati” imibereho Isanzwe iganisha ku iyobokamana, ubukungu, ubuzima na politiki! Ingingo zose hari aho ushobora kuzihuriza n’iyobokamana. abanyamakuru bakwiye kwagura imikorere.”
Uyu mwarimu yemeza ko hari amahirwe y’uko ibi byakosorwa kuko aho byapfiriye hazwi. Ati” icyambere, abanyamakuru bakora Itangazamakuru rya Gikirisito, bagakwiye kwishyira hamwe bagahugurwa, rwose bishyize hamwe twabahugira.” Yagarutse kukuntu usanga hari ubwo abanyamakuru bata ubukirisito kuburyo aho bahawe amafaranga bahaguma bigatuma bibagirwa gukora inkuru zihindura ubuzima, ahita asaba ko byibura bagakwiye kuzirikana ubukirisito.
Yahise aboneraho gutanga inama ku banyamakuru bakora inkuru za Gikirisito. Ati” birakwiye ko abanyamakuru ba Gikirisito bakora ihuriro bakajya bicarana bakareba icyerekezo cyabo bagahuza imbaraga kugirango bakore ibyatuma ubwami bw’Imana bwaguka.”