Inkuru ya Bijiyobija umukirisitu muri ADEPR

admin
By admin 2 Min Read

Bijiyobija Jyeregwari ni umwe mu bakinnyi ba firime mu Rwanda bakunzwe cyane hashingiwe ku mikinire ye yihariye. Amazina ye asanzwe ni Imanizabayo Prosper. Avuka mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze ubu atuye mu murenge wa Muhoza ahazwi nko mu kiryi.

Amashuri ye y’isumbuye yayarangirije mu rwunge rw’amashuri y’isumbuye rwa Muhoza, Akimara kurangiza amashuri yisumbuye, bwana Bijiyobija Jyeregwari yahise yinjira mu kazi ko guhereza abubatsi (Ubuyede) kuko ubuzima butari bworoshye. Uko yagiye amara igihe muri aka kazi ndetse n’ubunyangamugayo bwe, byatumye akundwa cyane nabo bakoranye yisanga yabaye umwubatsi ndetse w’umuhanga.

Bijiyobija mu mashuri y’isumbuye yari azwiho ibintu bitatu by’ingenzi aribyo: Gusenga, kuvuga amakuru no gukina inkinamico. Bijiyobija ni umukirisito mu itorero rya ADEPR Muhoza ikintu ahuriyeho na Nsabimana Eric uzwi nka NSABI. bijiyobija ni umuhanga mu gutunganya inkuru no kuyitangaza dore ko yigeze no kugerageza amahirwe kuri Radio imwe ikorera mu karere ka Musanze ndetse akanagirirwa icyizere ariko nyuma akaza kudakomeza kubw’impamvu yanze gutangaza. Uyu mukinnyi yabaye umuhanga cyane mu gukina inkinamico no kuyitoza ku ishuri yizeho rya Muhoza 1, nkuko byemezwa nababanye nawe ku ishuri.

Yakunzwe cyane ku ishuri hagendewe kuburyo yatangazaga inkuru mu kinyamakuru cyakoreraga mu kigo ndetse n’uburyo yakoragamo urwenya ruzwi nka INKIRIGITO. Ubwo uyu mugabo yaganiraga na Chita Magic mu minsi yashinze, yagarutse ku nkuru y’ubuzima bwe yateye abantu maranga mutima menshi. Ati”njyewe nateze ifuku” abahinzi Bazi icyitwa ifuku, ni akanyamaswa ko mubwoko bw’imbeba Kona imyaka. Ibi yabikoze abifatanya no kwiga kuko niwe wagombaga kwikorera buri kintu cyose.

Bijiyobija ati” Uzi ukuntu narwaye amavunja kuburyo nagendaga Amazi ava mu birenjye, kuburyo ino rimwe ryabaga ririmo amavunja utabara.” Yakomeje avuga ukuntu ubukene bwamubabaje ariko Imana ikamugarurira icyizere cy’ubuzima. Ati” byose mbikesha gusenga Imana no kugira(Discipline) ikinyabupfura.

Bijiyobija kera Ari gukina inkinamico mu muganda

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *