Muhanzi Kwitonda Valentin yavuze ko indirimbo ye nshya “Ndamukunda” yavuye mu bihe byiza byo gusenga
Umuhanzi Kwitonda Valentin, umwe mu bahanzi bashya binjiye mu muziki wa Gospel, yemeza ko yahisemo kuririmba indirimbo ziramya Imana kuko ari umukristo. Mu kiganiro yagiranye Sion, Valentin yagize ati:
“Nahisemo umuziki wa Gospel kuko nanjye nd’umukristo, kandi nahishuriwe ko umurimo Yesu yadusigiye ari uwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwe.”
Uyu muhanzi yemeza ko yakunze kuririmba akiri muto. Ati:
“Kuva nkiri umwana nakundaga kuririmba. Uko nagendaga nkura, naririmbaga mu makorali atandukanye, birangira numvise ko nanjye nakora umuziki njyenyine kugira ngo mfatanye n’abandi kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ubwo twamubazaga ku ndirimbo yashyize hanze yagize ati “Iyi ndirimbo yaje ndi mu bihe byiza byo gusenga, ntekereza ku rukundo rwa Yesu n’uburyo yankunze nubwo nari mubi. Ibyo byanteye kuririmba nti: ‘Ndamukunda nanjye’.”
Yakomeje ashishikariza abantu kumva iyi ndirimbo kuko Ari nziza ku bantu bifuza kwegerana n’Imana cyane ko we yemeza ko aricyo cyatumye yinjira mu muziki. Ati:
“Hari abandi bahanzi mu Rwanda Kandi bakomeye bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, rero nanjye nzanye imbaraga zanjye ngo nzihuze n’izabo dufitanye kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kiristo”.

