Muri uku kwezi kwa Mata 2025, abahanzi, amakorali n’amatsinda atandukanye, basohoye indirimbo zitandukanye, ndetse zafashije imitima y’abantu batari bake. Muri iyi nkuru, twabateguriye zimwe muri izo ndirimbo.
1. Kingura by Yvette Uwase
Ni indirimbo irimo amagambo ahumuriza abantu. Yvette, mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye agamije guhumuriza imitima y’abantu.
Yagize ati: “Ibyo Imana itarakora ntibikumaremo imbaraga; komeza usenge, wongere usenge.”
2. Ndani ya Yesu Kiristo by Bosco Nshuti
Iyi ni indirimbo yitwa “Ni muri Yesu Kirisitu”. Bosco Nshuti yahinduye ayishyira mu rurimi rw’Igiswahili. N’ubundi iragaruka ku gushima Yesu ku bwo kwemera kwitanga ku musaraba kugira ngo abantu bacungurwe.
3. Mpfite Ibihamya by Hyssop
Iyi ni indirimbo Korali Hyssop yasohoye muri uku kwezi, yibutsa abantu ko Yesu ari urukundo. Itangira bagira bati: “Mpfite ibihamya byemeza ko Yesu ari urukundo.”
4. Agakiza by Patient Bizimana
Muri iyi ndirimbo hakubiyemo ubutumwa bushima Imana kuko yemeye gutanga agakiza ku buntu, ikakageza ku banyabyaha. Ni indirimbo Patient yashyize hanze muri uku kwezi kwa Mata 2025.
5. Nahuye n’umugabo by Upendo Choir
Iyi ni Korali ihagaze neza cyane muri iyi minsi, ibarizwa mu karere ka Rubavu, mu itorero ADEPR Mbugangari. Na bo batanga ubuhamya ku mirimo myiza ya Yesu Kirisitu.
6. Sinzarambarara by Shalom Choir
Iyi Korali yamaze kwandika amateka mu Rwanda, yibitseho agahigo ko kuba ari yo Korali ya mbere yakoreye igitaramo muri BK Arena. Kuri ubu, yasohoye indirimbo nziza yibutsa abantu ko kwihana ari byo byongera ibihe byiza hagati y’umuntu n’Imana.
7. Ibisarurwa by Ubumwe Choir
Iyi ndirimbo ya Korali Ubumwe ya Bukane, mu karere ka Musanze, yibanda cyane ku bihe abakiristo bazagira nibagera mu ijuru. Icyakora, banagaragaza ko bafite amatsiko yo kuzabona Yesu n’amaso yabo.
8. Mana nduburira by Papi Clever na Dorcas
Iyi ni indirimbo yakozwe mu buryo bwa live recording, yakorewe muri Intare Arena. Ni indirimbo yo mu gitabo, kandi yayifatanyije n’indi yitwa “Njye mpfite Umukiza.” Igaragara ku rubuga rwa YouTube rwa Papi Clever na Dorcas.
9. Yemeye arabambwa by True Promise
Iyi ni Indirimbo ya True Promise yasohotse mu gihe cya Pasika, igamije kwibutsa Abakirisitu ko Yesu yabambwe kugira ngo baronke ubugingo.
10. Intimba by Turanezerewe Choir
Nayo’ ni indirimbo igaruka ku mibabaro Yesu yagize igihe yari ku musaraba, ari naho yacunguriye abantu. Iyi ndirimbo isaba abantu kuzirikana intimba Yesu yagize ku bwabo.”