MUKURALINDA ALAIN WAHIMBYE INDIRIMBO YA NOHELI AKAYITA GLORIA, YARANGIJE URUGENDO RW’ISI
U Rwanda n’Isi y’iyobokamana bagize igihombo gikomeye nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Mukuralinda Alain, umuririmbyi wamamaye cyane mu ndirimbo Gloria yanditswe ku bwo kwizihiza ivuka rya Yesu Kirisito. Uyu mugabo wari ukunzwe cyane, yari asanzwe akora mu nzego za Leta aho yakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi.
Si Gloria gusa kuko yokoze n’indi yitwa birakomeye. Ati”Birakomeye gusobanukirwa Ubuntu bw’Imana ihoraho, nari nuzuye ibyaha byinshi cyane ariko yarambabariye”.
Mukuralinda Alain Yari umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, umunyamategeko, yari azwiho ubushishozi n’ubushobozi bwo gutanga ibisobanuro kuri politiki ya Leta. Ariko uretse kuba umunyapolitiki, Alain yari n’umugabo w’umunyampano, ukunda Imana byimbitse, kandi wabigaragaje binyuze mu muziki.
Indirimbo ye “Gloria”, yabaye impano ikomeye ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Yayanditse ayikomoye ku nkuru ya Bibiliya ivuga “Gloria in excelsis Deo” bishatse kuvuga “Icyubahiro gihabwe Imana yo mu ijuru”. Ni indirimbo yatumye benshi bongera kuzirikana impamvu y’ivuka rya Yesu.
Mukuralinda Alain yagaragaje gukunda Imana kuko, Yaririmbye Imana atari kubishakamo inyungu, ahubwo nk’umuntu wiyumvagamo umurimo wo kuyihimbaza. Benshi mu bamuzi bemeza ko yari umukozi wa Leta w’intangarugero.
Mukuralinda yitabye Imana agiye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali azize guhagarara k’umutima.
Asize umurage ukomeye mu buyobozi, ndetse no mu muziki wa Gikristo. Abantu benshi bababajwe n’urupfu rwe nkuko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo, bati” Gloria Izahora itwibutsa uwo wariwe.

