Umuhanzi Munyakazi Ernest yemeza ko indwara y’umutwe yamugejeje ku rupfu ariko Imana ikamugarura Ibuntu aho akaba Ariho havuye inganzo y’indirimbo ye yise Mpfite Impamvu.
Uyu muhanzi ubwo yaganiraga na Sion.rw yagarutse ku buzima bwe Ari naho haturutse ubuhamya bw’ukuntu yarwaye umutwe ndetse agahura n’urupfu.
Yaboneye izuba mu ntara y’amajyaruguru gusa yemeza ko yakiriye mu ntara y’iburasira zuba.
Ati” natangiye kwandika indirimbo ndi Umwana muto nkaziha ama Korali y’abana nabagamo ku ishuri, hanyuma korali naje gukomerezamo nkuze nayo nkomeza kujya nyihimbira.” Yakomeje avuga ko n’ubwo yatangiye akiri muto ariko yagiye muri Sitidiyo mu mwaka wa 2012.
Kuva icyo gihe uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zirindwi gusa muri zo ndirimbo Ebyiri nizo zakorewe amashusho harimo na Mpfite Impamvu.
Ku mpamvu yasohoye mfite impamvu, yabwiye Sion.rw ko yibutse ibyo yanyuzemo byose ariko asanga kuba agihumeka Ari impamvu zo gushima no kuvuga yesu.
Ati “Narwaye umutwe udakira kugeza aho kw’amuganga byanze ariko sinapfuye nabonaga imva yajye yacukuwe ariko ndacyariho ndashima lmana.”
Ku mishinga afite yagize ati” Nyuma yiyi ndirimbo ngiye gukora ntange imbaraga ubwenge namaboko nkore ngihumeka kuko igihe nsigaje sinkizi.”
yakomeje avuga ati” icyifuzo mpfite, rwose mujye mudusengera kuko dukora umurimo satani yakoze murumva ko satani aturwanya cyane.”
Yasoje ashimira Imana yamushoboje gushyira hanze indirimbo anashimira abamufashije ndetse n’abayikurikiye bakumva ubutumwa buyirimo.