Imana yongeye gutoranya u Rwanda muri Africa

admin
By admin 3 Min Read

U Rwanda rwatoranyirijwe kwakira igiterane cy’ivugabutumwa gikomeye ku isi, kizaba ku italiki ya 1 Werurwe 2025, kizabera muri BK Arena, aho biteganyijwe ko kizatangira saa Saba z’amanywa.

Ni igiterane mpuzamahanga kizakorwa ku isi hose kuri buri mugabane. Ku mugabane wa Africa hatoranyijwe u Rwanda. Iki gitaramo Si mu Rwanda gusa kuko n’ibindi bihugu birimo Ubwongereza na Australia bizakira iki giterane ku migabane biherereyemo.

Iki giterane cyateguwe ku rwego rw’isi, gitegurwa na Gather Ministries  ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho  kizenguruka isi. Muri iki giterane abantu bafashwa kwegerana n’Imana.

Iki giterane kizaba ku bufatanye n’Amatorero yose mu Rwanda. Ni igitaramo kizahuriza hamwe itorero muri rusange hagamijwe kuramya Imana, gusenga n’irindi ivugabutumwa nko kubwiriza ariko byose bigamije kwibutsa abantu ko Kirisito Ari hafi kugaruka  nkuko byagarutsweho na UMUHOZA Barbara, ubwo yaganiraga na Sion.rw

       Gather ministries Ni iki?

Gather Ministries ni umuryango ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufasha abantu gukomeza Umubano wabo n’Imana. Washinzwe n’umugabo witwa Justin n’umugore we witwa Jennifer Camp

Uyu muryango ufasha abantu kwegera Imana mu buzima bwa buri munsi binyuze mu nyandiko, amasengesho, no mu bundi buryo butandukanye burimo ubw’ubuhamya.

Ni ibihe bikorwa bya Gather ministries?

Loop for Women: Iyi ni serivisi itangwa na Gather ministries binyuze mu nyandiko za buri munsi igenewe abagore, kuko ibafasha kwibuka urukundo rw’Imana no kugumana icyizere mu buzima bwa buri munsi.

Wire for Men: iyi nayo ni inyandiko iba ibumbatiye ubutumwa bugenewe abagabo, ibafasha kumenya no gukomeza intego zabo mu buryo bw’Umwuka.

Podcast: Gather Ministries itanga ibiganiro bigamije gutanga ubutumwa bw’ihumure, guhinduka, no gucengera mu bijyanye n’umubano w’umuntu n’Imana. Ibi bifasha benshi kubumbatira Umubano wabo n’Imana

Books and Resources: uyu muryango utanga ibitabo n’ibindi bikoresho bifasha abantu gukura mu rugendo rwabo rw’ukwemera, no kubana neza n’Imana ndetse n’Abantu.

Muri macye intego nyamukuru ya Gather ministries ni ugufasha abantu kumva ijwi ry’Imana no kubaho mu buzima bufite intego kandi burimo amahoro. Abo ni bo bateguye igiterane kizabera i Kigali muri BK Arena kuwa 1 Werurwe 2025 cyiswe Gather 25

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *