Rudagigwa Emmanuel ni umukinnyi wa firime akaba yaramamaye nka Rugaba muri firime yitwa Papa Sava yari amazemo imyaka irenga 5. Muri iyi firime Rugaba yakunzwe cyane mu ndirimbo yagiye ahimba zigakoreshwa muri iyi firime.
Ubwo Rugaba yasubizaga ikibazo cyo kuba yasezeye muri iyi firime yagize ati” impamvu nasezeye muri Papa Sava numviye Imana kuko yambwiye ko mpfite igihe nzaba muri Papa Sava ariko mpfite n’igihe nzaviramo.” Ku bijyanye naho agiye kwerekeza yagize ati” ijwi ry’Imana ryanyoboye mu gutegura ibitaramo bya gakondo no gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cyanjye.”
Aha Rugaba yavuze ko hari indirimbo nyinshi yahimbye zakunzwe muri Papa Sava zakozwe nka korasi avuga ko agiye kuzikora mu buryo bwanyabwo kuburyo zizanogera amatwi y’abazazumva. Rugaba avuga ko ashima imyaka 5 yamaze muri Papa Sava kuko ngo yahungukiye byinshi
Ku birebana n’ibitaramo Rugaba agiye gutangiza, yagize ati “Ibitaramo ngiye kujya nkora bishingiye ku muco wo gutarama, kuvuga amazina y’inka, kuvuga ibyivugo, no kwibutsa Abanyarwanda uko cyera twataramaga, tugahana Inka n’abageni.” Rugaba yasoje yemeza amakuru yo gutangira kwigisha abantu umuco no Kwivuga. Ati” Tuzajya twigisha abantu kw’ivuga n’umuco wo kugaba no kugabirana.”