Ibyo gusezera mu Itangazamakuru kwa Obededomu Froduard

admin
By admin 1 Min Read

Nyuma y’uko umunyamakuru Obededomu Froduard akoze inkuru igaruka ku Rukundo rwa Vestine ndetse na Idriss wamusabye ndetse bakanasezerana Mu mategeko ndetse ubu akaba Ari umugabo we mu buryo bwemewe, Hakurikiyeho ko uyu munyamakuru bwana Obededomu asezera mu Itangazamakuru.

Ubwo yaganiraga na Sion.rw bwana Obededomu ku mugoroba w’ijoro ryatambutse ryo kuwa gatatu, yavuze ati “Sha ntabyinshi numva nshaka kuvuga gusa nzakumbura inshuti nahuye nazo ntakindi.” Twakomeje kumuganiza ariko ntitwagira ikindi tumukuramo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bwana Obededomu yavuze ko nyuma y’uko aganirijwe n’abamukuriye ndetse agahabwa inama yasanze Ari byiza ko yakomeza umwuga we nubwo ngo ibicantege Ari byinshi.

Inkuru bivugwa ko yabaye intandaro ya byose ni inkuru yagaragazaga ibimenyetso byose by’urukundo rwa Vestine na Idriss guhera igihe bafatiye irembo mu kwezi kwa 12/ 2024  kugeza igihe bazasezeranira imbere y’Imana nkuko yabivuze mu nkuru yanditse kuri Paradise. Usibye kuba umwanditsi kuri Paradise bwana Obededomu akora kuri Radio Isibo mu kiganiro Holy room.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *