Imibu ifatwa nk’umwanzi w’ubuzima bwa muntu. Bigaragazwa n’imibare bicwa n’indwara ziterwa n’imibu by’umwihariko Malaria. Byibura abari hejuru ya 725,000 bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’Umubu.
Nubwo bimeze bitryo, ntacyaremwe kitagira umumaro kuko buriya imibu icitse ku isi havuka Ibibazo bikomeye bishobora kugeza abantu benshi ku rupfu. Aha niho hagaragarira ububasha bw’Imana.
Imibu ifite uruhare mu buzima bw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange. Nubwo imibu ifatwa nk’inyamaswa itera indwara zihitana ubuzima bw’abantu nka malaria, imibu ni ingira kamaro
Ubundi Amagi, udukoko, n’udusimba twinshi tw’ingano nto turya imibu cyangwa amagi yayo. Ibi bituma imibu iba ibitunga ibinyabuzima byo mu mazi no ku butaka, Kandi usanga utwo dukoko dutungwa n’imibu natwo dufite aho duhuriye no gutanga ubuzima ku bantu.
Imibu ifasha ibihingwa mu buryo butazwi cyane, ariko ikaba igira uruhare mu mikorere y’ibidukikije. Uruhare rw’imibu mu gufasha ibihingwa rugaragara mu buryo bukurikira:
Imibu ni imari ikomeye mu gutuma abantu babona ibyo kurya no kunywa. imibu iyo igeze ku bihingwa itwara icyitwa pollen (ubwoko bw’intanga z’ibimera) ikayikwirakwiza ku bindi bimera, bityo ikagira uruhare mu ibangurirwa ry’ibihingwa bimwe na bimwe, bikarangira umuntu abonye Ibirayi, ibigori n’ibindi bihingwa bituma turya tukabaho. Iyi ngingo ihita igaragaza neza ko umuntu akeneye umubu uko byagenda kose. Ngaho tekereza imibu itakiba kw’isi?
Dore ikindi, ubundi Iyo imibu ipfuye, imibiri yayo ikagwa ku butaka cg mu mazi ihinduka intungamubiri (nutrients) z’ingirakamaro ku bihingwa, icyakora iyo iguye mu mazi, utunyamaswa two mu mazi tuba tubonye ifunguro, Muntu iyo agiye gushaka icyo kurya aroba twatunyamaswa twatunzwe n’imibu nawe akaturya akabaho akagira ubuzima bwiza.
Bivuze ko ntakitagira icyo gifitiye umumaro, kuko kimwe gitunze ikindi. Nubwo bitwica ariko biduha ubuzima. Nigute twabana nabyo mu mahoro?
Twabana neza gute n’Imibu
Dushobora kurinda imibu kwinjira mu nzu,gukoresha inzitiramibu. Gukoresha ibyuma bifunga neza amadirishya n’inzugi. Pfundikira amazi niba hari ayo ufite munzu kuko Ibikoresho birimo nk’amajerekani cyangwa ibidomoro bigomba gufungwa neza kuko imibu ikunda kororokera mu mazi.
Irinde Kumena amazi ahantu hose ubona ataratemba ahubwo usibye Ibidendezi, ibyobo biri mu mbuga cg hafi y’inzu nurangiza uteme ibihuru. Imibu ikunda kwibera mu bihuru
Hari imiti yihariye (repellents) yemewe ikoreshwa ku ruhu cyangwa ku myenda. Aho ukeka ko hari ikibazo cy’imibu, ni ngombwa kuyikoresha. Ambara imyenda miremire cyane cyane nijoro, ariko ushobora gukoresha ibimera nka citronella, eucalyptus, na lavender bifite impumuro itajyana n’imibu. Ushobora kubyifashisha mu nzu cyangwa hanze.
Mu Rwanda muri 2017 abantu ibihumbi 18 barwaye malaria y’igikatu, gusa 2023 uyu mubare waragabanyutse ugera kuri 1300. Gusa 2010 mu Rwanda malaria yahitanye abantu 67.