Mugihe 2025 yegereje, benshi barifuza kumenya icyerekezo cy’Imana mu buzima bwabo. Pasiteri akaba n’umwanditsi Vlad Savchuk ubarizwa muri HungryGen Ministries yagaragaje ibintu birindwi byagufasha kumenya ubushake bw’Imana kuri wowe mu mwaka utaha wa 2024.
1. Amasengesho no kwiyiriza ubusa
Savchuk yashimangiye akamaro ko gutangira umwaka ukawutangirana nibihe byiza byo gusenga no kwiyiriza ubusa. Yifashishije ijambo ry’Imana riri muri Yeremiya 33:3. Yagize ati: “Ntabaza, ndagutabara, nkwereke ibintu bikomeye biruhije utamenya” (Yer. 33: 3). Uyu mubwiriza butumwa yashishikarije abantu kwiyegurira Imana bicishije bugufi.
2. Kwishingikiriza ku Ijambo ry’Imana
Yahise yifashisha Zaburi 119: 105, “Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye n’umucyo mu nzira yanjye,” Savchuk yahamagariye abizera Kiristo gusoma Ibyanditswe byera buri munsi. Asobanura ko Ijambo ry’Imana ariryo rimurikira intambwe yawe ikurikira, kandi rifasha abakristo kumenya ijwi ry’Imana ku buzima bwabo.
3. Umva Umwuka Wera.
Umwuka Wera, nk’uko Savchuk abivuga, ni we muyobozi w’ingenzi ku bakiristo. Yahise yifashisha ijambo rivuga ko “Umufasha, Umwuka Wera, uwo Data azohereza mu izina ryanjye, azakwigisha byose” ryanditse muri Yohana 14:26. Savchuk yerekana uruhare rw’Umwuka mu gukizwa no kubana n’Imana mu buzima bwacu.
4. Shakisha inama zubwenge
Savchuk yagaragaje akamaro ko gushaka inama nziza yo kugira abajyanama bizewe n’abayobozi beza muby’umwuka, ati” ubwenge n’uburambe bwabo bishobora gutanga ibitekerezo bitagereranywa. Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu migani 11:14. Ati” aho abayobora b’ubwenge batari abantu baragwa, ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro”.
5. Girira Imana icyizere.
Imana ntago ikangwa n’uburemere bw’ibibazo. Urebye mu Byahishuwe 3: 8, Savchuk abisobanura agira ati: “Rimwe na rimwe ubuyobozi bw’Imana bugaragazwa n’ibihe.” Aratanga inama ko nubwo Umuryango waba ufunze kubw’imbaraga z’Imana wafunguka, kuko ntakiyinanira.
6. Tegereza Wihanganye Kandi ukore mu kwizera.
Kwihangana ni ingenzi muri byose. Savchuk yagize ati. “Rimwe na rimwe, ugomba gutera intambwe yo gukora ariko ukagira ukwizera”. gutegereza wizeye bigufasha kugira icyizere ko bizasohora, Kandi bikagufasha gufata ingamba zikomeye, rimwe na rimwe akaba arizo zigufasha kugera ku nsinzi.
7. Kore byose ubikuye ku mutima
Savchuk asoza ahamagarira abantu kuba indashyikirwa muri buri gikorwa, ariko giturutse ku mutima. Abakolosayi 3:23: “Kandi ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’ababikorera shobuja.”