Muri iyi ndirimbo ye ya gatatu, Heritier aririmba amagambo agaragaza ko Imana ari urutare rumukingira kandi ibyo ikora byose ari ibitunganye. Mu magambo yumvikana muri iyo ndirimbo, yagize ati:
“Uhoraho ni urutare runkingira, ibyo akora byose biratunganye. Ni Imana yo kwiringirwa, ni Imana itagira inenge.” Aya magambo agaragaza ko Imana ari yo yonyine ikwiriye gushimwa no kwiringirwa.
Mu kiganiro yagiranye na Sion.rw, Heritier yagarutse ku budahemuka bw’Imana, avuga ko niyo ubushake bwayo bwaba burimo ubusharire, ikwiye kwiringirwa. Yagize ati:
“Imana imenya iherezo ihagaze mu itangiriro, ntanakimwe itazi. Ijambo ‘gutungurwa’ ntiribaho mu bumana bwayo. Imigambi yayo ntiburizwamo, bityo rero ni Imana yo kwiringirwa kuko itabasha kugira inenge mu byo ikora byose. Amahitamo yayo arera, kabone n’ubwo ubushake bwayo bwaba bushaririye kuri twe.”
Heritier, watangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2016, kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Iowa.
Ku ndirimbo yakoranye na Aime Frank
Uyu muhanzi yavuze ku ndirimbo yakoranye na Aime Frank, avuga ko ari igikorwa cy’ubufatanye n’ubwiyoroshye mu murimo w’Imana. Yagize ati:
“Gukorana indirimbo na Aime Frank bisobanuye ubufatanye bw’abana b’Imana ndetse no kwicisha bugufi.”
Ku mishinga ye iri imbere
Heritier yavuze ko afite intego yo gukomeza gukora cyane uko Umwami azabimushoboza, kugira ngo akomeze kumenyesha abantu ibyo Imana ishaka. ati:
“Ndateganya gukora igitaramo cya Live Recording mu bihe biri imbere, Umwami Yesu nabishima.”