Reading: Hermagidoni intambara izarimbura isi Yaba ari Israel na Iran

Hermagidoni intambara izarimbura isi Yaba ari Israel na Iran

admin
By admin 3 Min Read

Hari ibice byo muri Bibiliya bisa nk’ibisobanura ibibazo bya politiki n’intambara muri iki gihe, harimo intambara hagati ya Israel n’igihugu cya Iran  ariyo yahoze yitwa Peresi(Abaperesi). Nubwo nta ntambara hagati ya Israel na Iran igaragara mu buryo bweruye muri Bibiliya, hari inkuru n’ibyanditswe bishobora kuba bifitanye isano na politiki n’ubukungu bw’ibi bihugu muri iki gihe.

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 16:12-16: Aho havugwa ko “abami bo mu majyaruguru” bazatera “Harmagedoni”, kandi bamwe mu basesenguzi bavuga ko “ubwami bwo mu majyaruguru” bushobora kuba busobanuye igihugu cya Iran.

Reka tunyure no mu gitabo cya Daniyeli 8:20-22: Icyo gice kivuga ku bwami bwa “Mediyani na Peresi” ariyo Iran y’ubu n’ubwami bw’ubugiliki (Greece).

Nanone mu gitabo cy’Ibyahishuwe 17-18: Muri ibi bice, haboneka inkuru y’umujyi w’ikimenyetso w’”ubugome” cyangwa “Babyloni”, wumva ko hari ababivuga mu buryo bw’ibihugu bitandukanye, harimo ibihugu by’iburasirazuba cyangwa Iran.

Ibi Kandi hari ababifata bakabihuza na Gogi na Magogi, bivugwa muri Bibiliya, biboneka mu Ibyahishuwe 20:8 no mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli, cyane cyane mu gice cya 38 na 39. Gogi na Magogi bigaragara nk’abakomoka mu bihugu byo mu burasirazuba, kandi abakunda gusesengura ibi bice muri ibi bihe bakunda kubihuza n’intambara ya Israel n’ibihugu birimo na Iran.

Ushishoje Ezekiyeli 38-39: Muri ibi bice, umwami wa Magogi, yohereza ingabo nyinshi ku gihugu cy’Israel mu gihe cy’intambara. Gogi ni umuyobozi w’igihugu cyangwa n’ubwami bw’ibihugu byo mu burasirazuba, kandi hari abavuga ko Magogi yohereje ingabo ku gihugu cy’Israel mu rwego rwo kurwana intambara ikomeye. Hari n’abavuga ko “Gogi na Magogi” bishobora kuba Ari ibihugu by’abaturanyi ba Israel, cyane cyane nk’igihugu cya Peresi aricyo Iran y’ubu.

Ubundi Gogi na Magogi ugendeye mu Ibyahishuwe 20:8, Gogi na Magogi bagaragara nkabo mu gihe cya nyuma cy’imperuka, aho bagaragazwa nk’ababisha bashaka kurwanya umuryango w’abana b’Imana. Hari abahuza ibi no kuba bishushanya imbaraga zishingiye ku bihugu bigomba kurwanya Israel mu gihe cya nyuma.

Nubwo Bibiliya idatanga ibisobanuro byeruye kuri Gogi na Magogi ngo ibitwereke mu mazina y’ibihugu bya none, hari ibitekerezo bimwe bishingiye ku byanditswe bigaragaza ko iyi nkuru igaruka kuri Iran kuko ngo ifite uruhare runini mu birikuba kuri Israel.

Bibiliya igaragaza inkuru zu rugamba rwa nyuma rw’isi mu mpera z’ibihe, ariko ntivuga neza igihe uru Rugamba ruzabera. Ibi bice byinshi bivuga ku ntambara y’imperuka cyangwa icyiswe “Harmagedoni” birasa n’aho bigaragaza ko byanga byakunda hari intambara izaba ndetse ikazaba ikomeye kuburyo izateza amakuba ku isi, aho impande ebyiri zizaba zihanganye mu bugome buteye ubwoba, icyakoze ikazaba Ari intambara yanyuma.

Mu Ibyahishuwe 16:16, hagaruka ku musozi wa Harmagedoni aho abami bose bo ku isi bazahurira kugira ngo barwane, bigahurirana n’intambara yanyuma ariyo izaba imperuka y’isi. Nubwo Bibiliya ivuga kuri iyi ntambara yanyuma ndetse igatanga ibimenyetso by’uko intambara y’imperuka izaba, ariko ntiyerekana igihe cya nyacyo.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *