Reading: Gogi na Magogi bivugwa muri Bibiriya bihuzwa gute n’intambara ziriho

Gogi na Magogi bivugwa muri Bibiriya bihuzwa gute n’intambara ziriho

admin
By admin 5 Min Read

Ibya Gogi na Magogi bigarahara cyane muri Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Ibyahishuwe no mu gitabo cya Ezekiyeli. Birimo inyigisho n’ubuhanuzi bugaragaza intambara n’amakimbirane akomeye agomba kuzabaho mu bihe by’imperuka.

Muri Ezekiyeli 38-39 Gogi asobanurwa nk’umuyobozi w’umuryango wa Magogi, igihugu giherereye mu majyaruguru y’ubutaka bw’Abayisraheli. Ubu buhanuzi buvuga ko intambara izaba hagati ya Gogi n’Abayisraheli, ariko bikazarangizwa nuko Imana izanesha uwo muryango wa Magogi.

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 20:7-9: Gogi na Magogi bahagarariye ibihugu cyangwa abantu bazahuriza hamwe ku isi yose ku munsi w’imperuka kugira ngo barwanye Imana n’abayo. Imana izabatsinda, kandi bazagerwaho n’uburakari bwayo.

Dore uko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka. (Spiritual)

Gogi na Magogi ntibisobanurwa nk’abantu cyangwa ibihugu runaka byihariye muri iki gihe, ahubwo bifatwa nk’ibisobanuro by’amakimbirane y’umwuka aho abantu bazarwanya Imana mu buryo bukomeye. Bishobora kandi gukoreshwa nk’ikigereranyo cy’ibibi byose bizangizwa igihe hazaba habaye imperuka.

Dore uko Amateka abigaragaza

Hari abahanga bavuga ko izina “Magogi” rishobora kuba ryigaragaza imiryango y’Abanyamahanga yo mu burasirazuba bwa Isiraheli, harimo Abasikiti n’abandi batuye muri Aziya yo Hagati.

Ibi byose bigaragaza ko intambara ya Gogi na Magogi itareba gusa intambara z’umubiri, ahubwo n’intambara yo mu buryo bw’umwuka aho ikibi kizatsindwa burundu.

kuki Gogi na Magogi bihuzwa n’intambara ziriho 

Ibihugu biri mu majyaruguru ya Isiraheli nkuko inkuru ya Gogi na Magogi iri Muri Bibiriya twanakomojeho ibivuga, birimo ibihugu byegereye icyo gihugu ndetse n’ibihugu biri mu karere kari kure ariko byose kuri ubu biri mu ntambara Kandi Isa naho ifitanye Isano na Israel. Urugero:

Ibihugu bihana imbibi z’amajyaruguru n’Isiraheli, icyambere ni Libani. Ni cyo gihugu giherereye mu majyaruguru y’Isiraheli. Ubutaka bw’Isiraheli bukora ku mupaka w’uburasirazuba bw’amajyaruguru ya Libani. Aha Israel iri kurwanayo n’umutwe wa Hezbollah.

Siriya nayo iri mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Isiraheli. Umupaka wa Siriya n’Isiraheli uhuzwa n’agace ka Golan Heights (ibihugu by’Isi ntibivuga kimwe kuri aka gace; Isiraheli igafata nk’akayo, mu gihe ibindi bihugu bifata ko ari aka Siriya).

Turukiya iri kure y’Isiraheli ugereranyije na Libani na Siriya, ariko ni igihugu kiri mu majyaruguru ya Siriya. ibihugu nk’UBurusiya, Georgia, n’uduce two muri Aziya yo Hagati nabyo bishobora kuba byavugwa muri iyi nkuru.

kuberiki ibi bihugu nka Russia bijemo

Mu nyandiko za Bibiliya (nko muri Ezekiyeli 38-39), “amajyaruguru” akenshi avugwa mu buryo bw’ikigereranyo, by’umwihariko ku bihugu byafatwaga nk’abanzi b’ubwami bw’Imana, harimo amahanga ya kure nka Magogi, cyangwa abatuye ibihugu bizwi nk’Aziya yo Hagati.

Ibyanditswe bivugwa ko ku musozi wa Hermagidoni Ari ho hazabera intambara isoza isi. Niho Gogi na Magogi bazahurira

Intambara hagati ya Isiraheli na Iran, cyangwa ibibazo by’amakimbirane yihariye mu Burasirazuba bwo Hagati, kenshi byagereranywa n’ubuhanuzi bwa Bibiliya, ariko si byiza gufata buri ntambara nk’ihuzwa byanze bikunze na Gogi na Magogi. Dore impamvu n’uko abantu babihuza.

Iran iherereye mu karere k’uburasirazuba. muri Bibiliya, Magogi ihuzwa n’ibihugu byo mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Isiraheli! ubwo ni Siriya, Turukiya, ndetse nibihugu bya kure mu karere k’uburasirazuba birimo Perisiya ariyo Iran. Ibi bituma bamwe bahuza Iran na Magogi hashingiwe ku mateka.

Ubuhanuzi bwa Bibiliya: Ezekiyeli 38-39 n’Ibyahishuwe 20:7-9 bivuga ko amahanga azahurira hamwe arwanya Isiraheli mu bihe by’imperuka. Intambara zigaragara muri Isiraheli cyangwa amakimbirane y’umubano wa Isiraheli n’ibihugu byo mu karere nka Iran, Siriya, cyangwa Turukiya, kenshi bihuzwa n’ubuhanuzi bwa Gogi na Magogi.

Bibiriya IBIVUGAHO IKI

Ubuhanuzi buvuga intambara nini izabaho ku rwego rw’isi yose, aho amahanga yose azahurira hamwe kurwanya Imana n’ubwoko bwayo. Iyo ntambara izaba ikomeye cyane kuruta ikibazo cya Isiraheli n’igihugu kimwe nka Iran.

Ibyahishuwe bivuga ko intambara ya Gogi na Magogi izaba nyuma yo gufungwa no kurekurwa kwa Satani (mu bihe bya nyuma). Naho Ezekiyeli 38-39 ikomoza ku gihe Imana izihesha icyubahiro ikarimbura ibihugu byose biyirwanya. Intambara z’ubu ziri kutba ariko hari ibyahanuwe bitarasohora, niyo mpamvu bidakwiye guhuzwa na Gogi na magogi.

Indi mpamvu intambara z’ubu zidakwiye gufatwa nk’izavuzwe mu buhanuzi, nuko intambara zidahuye n’izivugwa mu buhanuzi: Intambara hagati ya Isiraheli na Iran zishingiye ku bibazo bya politiki, ubutaka, na dipolomasi y’akarere, aho kuba zishingiye ku nyigisho za Bibiliya cyangwa urwango rwo kuwanya Imana.

Bibiliya ivuga ko izo ntambara za nyuma zizaba ku rwego mpuzamahanga, kandi bizagaragara ko Imana ubwayo ari yo izinjiyemo. Ibi ntabwo biragaragara mu makimbirane asanzwe ya Isiraheli na Iran.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *