Itsinda Gisubizo Ministry Ohio, ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryashyize hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho yitwa “Mwuka Wera”, ikubiyemo ubutumwa buhamagarira Mwuka Wera kuyobora abamwemera mu rugendo rujya mu ijuru.
Iyi ndirimbo ni yo ya mbere isohotse mu ndirimbo ziri kuri album yabo nshya yitwa “Mwuka Wera Ndawushaka”, igizwe n’indirimbo eshanu zose ziteganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere.
“Mwuka Wera ndamushaka, umpe iyo mpano igaragarire bose”
Ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo ndetse rikaba isengesho. Muri iyi ndirimbo bagira bati:
“Anyobore, antegeke, anyigishe menye ukuri kuko ntamufite sinashobora, Mwuka Wera ndamushaka. Umpe iyo mpano y’Umwuka Wera, igaragarire bose. Abayibona bahindukire, bamenye ko wera.”
Amateka ya Gisubizo Ohio
Gisubizo Ohio ni imwe mu mashami y’umuryango mugari wa Gisubizo Ministries, ukorera mu bihugu bitandukanye bya ku isi. Gisubizo Ohio igizwe n’abanyamuryango bakomoka mu bihugu bitandukanye nk’U Rwanda, Kenya, n’ahandi, yashinzwe mu mwaka wa 2017 Itangirana abantu bake ariko uko imyaka yagiye ishira yagiye yunguka, abandi banyamuryango barimo n’abaturukaga mu mashami nka Gisubizo Kigali na Gisubizo Nairobi.
Kugeza ubu iyi ndirimbo “Mwuka Wera” yamaze kugera ku rubuga rwa YouTube no ku zindi mbuga zitandukanye, zirimo: Spotify, Boomplay, Audiomack, n’izindi.