Reading: Gentil Misigaro yageze I Kigali akomoza kuri Joyous celebration bazataramana

Gentil Misigaro yageze I Kigali akomoza kuri Joyous celebration bazataramana

admin
By admin 1 Min Read

Mu rukerera rwo kuwa 24 Ukuboza 2024 ahagana saa moya n’iminota 49 nibwo Gentil Misigaro yageze ku kibuga cy’indege I kanombe, aho aje mu gitaramo giteganyijwe kuwa 29 Ukuboza 2024. Ni igitaramo kizabera muri BK Arena cyiswe Joyous celebration live in Kigali. muri iki gitaramo hazanaririmba itsinda rya Joyous celebration ribarizwa mu gihugu cya Afrika y’epfo ndetse na Alarm ministries.

Mu kiganiro gito Gentil Misigaro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kugaruka murugo ndetse ko yizeye ko Imana izakora mubushake bwayo. Yageze kuri Joyous celebration avuga ko n’ubusanzwe ayikunda cyane. Ati” Gutaramana na Joyous celebration ni umugisha. Joyous nakuze numva indirimbo z’abo, indirimbo z’abo ibaze ko tuzumva tukazikunda bamwe tutazi indimi ziririmbwemo! Abantu bazaze ubundi Imana izakora mu bushake bwayo.”

Gentil Misigaro akunzwe n’abatari bake, cyane mu ndirimbo ze nka Biratungana, Burimunsi n’izindi nyinshi cyane. Iki gitaramo kiri mu bitaramo bikomeye byabayeho mu mateka y’Urwanda, ibiciro byo kwinjiramo  ni 50,000frw, 40,000frw, 30,000frw, 25,000frw, 15,000frw ndetse na 7,000frw. Biteganyijwe ko kizaba kucyumweru taliki ya 29 Ukuboza 2024, saa munani 14:00 igitaramo kizaba gitangiye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *