Reading: Fabrice Nzeyimana yashyize hanze indirimbo yise Reka Ndamuririmbire

Fabrice Nzeyimana yashyize hanze indirimbo yise Reka Ndamuririmbire

admin
By admin 1 Min Read

Fabrice Nzeyimana asanzwe ayoboye itsinda ribarirwamo abaramyi batandukanye muri Africa yashize ahabona indirimbo “Reka Ndamuririmbe” isanzwe iri kuri Album y’iryo tsinda yitwa Transformation Album.

Iyi Album ikaba yafashwe amajwi n’amashusho mu buryo bwa Live kuri CLA mukwezi kwa gatandu 2024.

Iyi ndirimbo ifite umwihariko wo kuba wumvamo injyana zigezweho mu micurangire y’amatsinda aramya ahantu henshi hatandukanye kw’isi ariko ikagira n’umwimerere wa Africa na cyane cyane ingoma z’ikirundi.

Abamaze kwitabira ibitaramo by’iri tsinda benshi baramaze kubona Fabrice Nzeyimana avuza ingoma z’ikirundi biboneka ko akunda cyane uwo muco Gakondo w’igihugu cye.

Fabrice Nzeyimana n’ubwo akorera ibikorwa bye mu gihugu cy’Urwanda yakomeje aririmba mu rurimi rw’ikirundi kandi kenshi akanibutsa abitabira ibitaramo byaba kwibuka Uburundi no kubusengera.

Iyi ndirimbo Reka Ndamuririmbe ni imwe muri 15 zigize iyi Album yise Transformation. Fabrice yagize ati “Kuba Yesu yaraducunguye, akadukura mu byaha, akaduha ubugingo birakwiye kugira tumuririmbe, birakwiye kugira tumuramye.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *