Reading: Ev. Amani Yatumiwe i Kampala mu Giterane “Rise Again Concert”

Ev. Amani Yatumiwe i Kampala mu Giterane “Rise Again Concert”

didace
By didace 1 Min Read

Umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Evangelist Amani, yahawe ubutumire bwo kwitabira igiterane gikomeye kizabera mu gihugu cya Uganda, mu murwa mukuru Kampala, kizamara iminsi ibiri, cyiswe “Rise Again Concert.”

Uyu muhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, amaze iminsi micye avuye mu bikorwa by’ivugabutumwa muri Kenya, ariko nk’uko yabitangarije Sion.rw, yiteguye kongera kwemerera Imana imukoreshe. Yagize ati:

“Uko Imana isanzwe ibana nanjye mu ivugabutumwa no mu muziki, nizeye ko izankoresha no muri Uganda. Ubu Niteguye kuyihagararira nk’uko bisanzwe.”

Mu minsi ishize, ubwo yari mu gihugu cya Kenya, yahakoreye indirimbo nshya avuga ko izasohoka vuba nkuko yabitangaje.

Iki giterane giteganyijwe kuba kuwa 16-17 Kanama 2025 mu mugi wa Kampala umurwa mukuru wa Uganda. Ev Amani azahaguruka I Kigali taliki 15 Kanama 2025.

Umva Indirimbo ya Ev Amani unyuze kuri iyi Link

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *