Ese koko muri Eden ni mu Burundi

admin
By admin 2 Min Read

Evariste Ndayishimiye yabaye Perezida w’u Burundi ku wa 18 Kamena 2020, asimbura Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi. Yatsinze amatora yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020. Evariste Ndayishimiye yavukiye mu gihugu cy’u Burundi, mu Ntara ya Gitega, muri Komine ya Giheta, ku wa 17 Kamena 1968. Ni umwe mu banyapolitiki bafite amateka akomeye mu gihugu, dore ko yanabaye umusirikare, ndetse yakoranye bya hafi na Pierre Nkurunziza mu buyobozi bwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi.

Nyuma yo kuza ku buyobozi, Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko u Burundi Ari Eden.

Ese koko Eden ni i Burundi?

Dore uko bimeze. Ahantu hitwa Eden muri Bibiliya, ni ahantu havugwa mu gitabo cy’Intangiriro mu Isezerano rya Kera. Aha ni ahantu Imana yashyize abantu ba mbere, aribo Adamu na Eva, ndetse babagaho mu buzima bw’amahoro n’ibyishimo mbere y’uko  bakora icyaha, Imana ikabirukana muri ubwo busitani.

Bibiliya ivuga ko Eden yari ahantu heza cyane, huzuyemo ibiti byera imbuto nziza, harimo n’Igiti cy’Ubugingo n’Igiti cyo Kumenya icyiza n’ikibi. Ibi wabisanga muri Intangiriro 2:9. Ubusitani bwa Edeni bivugwa ko bwari buri hafi y’imigezi ine ariyo, Pishoni, Gihoni, Tigiri na Efurati (Euphrates) ibi wabisanga mu Itangiriro 2:10-14.

Nubwo wenda hatavugwa ahantu nyir’izina Eden yari iherereye, abenshi bagereranya ko Yaba Ari mu bice byo muri Mesopotamiya, kuri ubu ni hagati ya Iraq, Turukiya na Siriya, kuko ari ho imigezi ya Tigris na Euphrates inyura. Byaba bivuze ko Eden Atari I Burundi nkuko Perezida Ndayishimiye Evariste yabitangaje.

Birashoboka ko uyu Muyobozi yabivuze ashaka kugaragaza ubwiza bw’igihugu cg hari ikindi yashakaga gusobanura, Atari uko yashatse kwemeza ko Eden ya Adam na Eva Ari I Burundi.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *