Dusubire inyuma muri 1986 tumenye Korali Shalom

didace
By didace 3 Min Read

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo gikomeye yise “Shalom Worship Experience”, kizaba mu minsi ibiri kuwa 22-23 Werurwe 2025.

Iyi Korali yakunzwe cyane mu ndirimbo “Abami n’Abategetsi”, “Nyabihanga”, “Uravuga Bikaba” n’izindi. Yaherukaga gukora igitaramo ubwo yataramiraga muri BK Arena tariki ya 17 Nzeri 2023 mu gitaramo bari bise Shalom Gospel Festival.

Reka dusubirane inyuma mu myaka yo hambere tumenye Korali Shalom ikaba ariyo Korali rukumbi ibarizwa muri ADEPR yabashije gukorera igitaramo muri BK Arena.

Korali Shalom ni korali y’Itorero rya ADEPR ikorera muri Paruwasi ya Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Iyo ubarebye ubona ari benshi, ariko ni umusaruro wavuye mu rubyiruko rwari hagati y’imyaka 15 na 17 ubwo iyi korali yatangizwaga mu 1986.

Kugira ngo uru rubyiruko ruhabwe izina byasabye imyaka ine, kuko mu 1990, nibwo yahawe izina maze bayita “Korali Shalom”. Gusobanukirwa iri zina bisaba kwifashisha inkomoko yaryo mu ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 59:17, rigira riti: “Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, n’ubuhungiro ku munsi w’amakuba yanjye

Duhereye mu 1990, ubwo Korali Shalom yahabwaga izina, byerekana ko imaze imyaka irenga 35 ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Kugeza ubu, igizwe n’abanyamuryango basaga 90.

Korali Shalom yakoze ibikorwa byinshi bijyanye n’ivugabutumwa, harimo gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye. Nubwo tutashobora kuzirondora zose kubera ubwinshi bwazo, twavuga zimwe muri zo, nk'”Nzirata Umusaraba”, “Nyabihanga”, “Abami n’Abategetsi”, “Uravuga bikaba”, “Umuntu w’imbere”, “Mfite Ibyiringiro”, “Ijambo Rirarema”, “Icyizere”, “Nduhiwe”, n’izindi.

Korali Shalom muri iyi myaka imaze yakoze ivugabutumwa mu ntara zose z’igihgu cy’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi urugero nk’ I Burundi kurusengero rw Pentecote Ndahangwa ndetse no mu gihugu cya Congo mu mugi wa Goma, Korali Shalom yahakoze umurimo nkuko ubuyobozi bwayo bwigeze kubikomozaho mu 2023.

Muri iyi myaka Shalom ntiyagiye ikora ivugabutumwa mu ndirimbo gusa ahubwo yanarikoraga mubikorwa kuko henshi yajyaga mw’ivugabutumwa iyo yasangaga bafite nk’ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umurimo w’Imana nk’inyubako z’urusengero n’ibindi, nayo yashyirgaho uruhare rwayo mu buryo bufatika.

Mu murimo w’ivugabutumwa Shalom ikora yongeyeho no gusura nk’abarwayi mu bitaro bitandukanye ,gufashanya hagati mu baririmbyi batishoboye ndetse no gushyigikira gahunda za leta harimo no kugira uruhare rukomeye mu guhumuriza imitima y’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’I 1994.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *