Reading: Dr Frank Habineza azatanga ikiganiro mu muhuro wa Positive Thinkers

Dr Frank Habineza azatanga ikiganiro mu muhuro wa Positive Thinkers

admin
By admin 1 Min Read

Positive Thinkers ni ihuriro ry’abantu bafite imyemerere itandukanye ariko bahuje Indangagaciro zo kubaka ubuzima bufite icyerekezo nyakuri gishingiye  ku mitekerereze yubaka.

Uyu muhuro ugiye kuba ku nshuro ya 12 uteganyijwe kuwa 12 Mutarama 2025 saa cyenda. Muri uyu muhuro uzabera mu mujyi wa Kigali byitezwe ko izafasha abantu gutangirana umwaka wa 2025 imitekerereze myiza (Positive Thinking), nkuko byemezwa n’umuyobozi wa yo Assumpta Muganwa.

Ubwo yaganiraga na Sion.rw Assumpta yagize ati” imitekerereze mibi yuzuye mu bantu kugeza ubwo ibatera gutekereza hafi.” Aha yavuze umugani ugira uti” ubwiza bw’umukobwa bwamugeza ibwami ariko igihe azamarayo kigenwa n’ubwenjye!” Assumpta yemeza ko imitekerereze myiza ariyo ituma umuntu atera imbere muri byose. Yakomeje avuga ko imitekerereze mibi ituma umuntu yanga undi ntacyo bapfa.

Ikindi yatinzeho ni uguhunga inshingano. Ati”imitekerereze mibi ituma umuntu atanyurwa bigateza guhunga inshingano. Ibi nibyo bibyara ubusambo no kwiba mu bigo abantu baba bakoramo.” Yagaragaje uburyo imitekerereze mibi ituma umuntu wagombaga guhabwa ubufasha ashobora kububura kuberako uwari kubumuha afite imitekerereze mibi.

Gusuzugura, urwango, n’ibindi byinshi byose biterwa n’imitekerereze mibi. Ati” positive Thinkers twebwe icyo duharanira ni uko ibyo byose tugomba kubirwanya, kuburyo abantu bagira imitekerereze myiza.” Muri uyu muhuro Hon Dr Frank Habineza Ari mu bazaganiriza aba Positive Thinker.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *