Reading: Dore impamvu Perezida wa USA arahira hifashishijwe Bibiriya

Dore impamvu Perezida wa USA arahira hifashishijwe Bibiriya

admin
By admin 3 Min Read

America ni igihugu cy’igihangage ku isi ndetse kiri no mu bihugu binini ku isi, kuko ifite ubuso bungana na 9,629,091 SQ km. Ni igihugu cyambere gikomeye mu gisirikare ndetse no mu bukungu.

Perezida w’iki gihugu cy’igihangage nkiki, iyo agiye kurahirira kuyobora abaturage bacyo hifashwa Bibiliya, kubera impamvu zitandukanye, cyane cyane zishingiye ku mateka, imyemerere y’abaturage, n’indangagaciro z’igihugu.

Amerika ijya kubaho abayishinze bayishingiye ku ndangagaciro z’imyemerere ya gikristo ariko idafite Idini runaka yegamiyeho.

Abanyamerika benshi bafata Bibiliya nk’ikimenyetso cy’ubumuntu, ubudahemuka, n’indangagaciro zikwiye kuranga abayobozi.

Ku banyamerika gukoresha Bibiliya  mu gihe cyo kurahira kwa Perezida ni uburyo bwo kugaragaza ko arahiriye guteza imbere igihugu mu kuri, gukurikiza amategeko, no guharanira inyungu z’abaturage bose, bishingiye ku ndangagaciro z’ubutungane.

Gukoresha Bibiliya mu kurahira kwa Perezida wa America, byatangiye mu mwaka wa 1789, ubwo George Washington, Perezida wa mbere wa Amerika, yayikoresheje arahira. Icyo gikorwa cyahise kiba umuco wubashywe n’abaperezida benshi bamukurikije. Nubwo bidategetswe n’Itegeko Nshinga, ni umuhango w’amateka n’ubutwari.

Kuri America, Gukora indahiro ukoresheje Bibiliya ni uburyo bwo kugaragaza ko indahiro itazatatirwa, ndetse ni kimenyetse  cy’ubudahemuka, bizera ko urahira  akoresha Bibiriya mu kurahira uba urahiriye mu izina ry’ubumuntu n’igihugu.

Nubwo gukoresha Bibiliya byabaye umuco mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa America, ntabwo ari itegeko. Perezida ashobora guhitamo kutayikoresha cyangwa agahitamo igitabo kindi nk’ikimenyetso kimubereye.

Urugero, Perezida John Quincy Adams wabaye perezida wa gatandatu wa Leta Zunze Ubumwe za America mu mwaka wa 1797 yarahiye akoresheje “Itegeko Nshinga” aho gukoresha Bibiliya.

Ibyo rero bigaragaza ko gukoresha Bibiliya mu muhango w’irahira bishingira ku mateka, umuco, no ku ndangagaciro abaturage ba Amerika benshi bahuriraho, ntago Ari uko biri mu itegeko nshinga.

Perezida wa America uherutse kurahira akoresheje Bibiriya ni Donald Trump muri uyu mwaka wa 2025, mu gihe warahiye mbere akoresheje Bibiriya Ari George Washington mu mwaka wa 1789.

Mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari abaperezida bake barahiye badakoresheje Bibiliya. Ahubwo bo bahisemo gukoresha ibindi bitabo abandi ntibakoresha igitabo na kimwe.

Nkuko twavuze hejuru, John Quincy Adams yaragiye muri 1825 Perezida wa gatandatu wa Amerika, yarahiye akoresheje igitabo cy’amategeko, bivugwa ko cyari Itegeko Nshinga rya Amerika, aho gukoresha Bibiliya.

Theodore Roosevelt mu mwaka wa 1901, Perezida wa 26 wa America yarahiye mu buryo bwihuse nyuma y’iyicwa rya Perezida William McKinley, kandi nta gitabo na kimwe yakoresheje mu muhango w’irahira.

Lyndon B. Johnson 1963, ni Perezida wa 36 wa America, nawe yarahiye akoresheje misali ya Bibiliya yabonetse mu ndege ya Air Force One nyuma y’iyicwa rya Perezida John F. Kennedy. Misali ni igitabo kiba kirimo amagambo yo muri Bibiriya ariko Atari yose, bamwe bayita Bibiriya ituzuye.

Mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za za, Perezida wayoboye igihe kinini ni Franklin D. Roosevelt wayoboye America guhera 1933- 1945, bivuze ko yamaze imyaka 12. Abandi barimo na Barack Obama bayoboye imyaka 8.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *