Perezida Emmanuel Macron ni Perezida w’igihugu Cy’Ubufaransa kuva mu mwaka wa 2017. Macro, Yavutse tariki ya 21 Ukuboza 1977 avukira muri Amiens mu Bufaransa. Hari ibintu bitandukanye Perezida Macron yagiye akora ku myemerere y’amadini ndetse biyafasha kubaho mu buryo buyoroheye.
Bimwe muri ibyo harimo:
Kwigenga kw’Amadini: Perezida Macron yashyize imbaraga nyinshi cyane mu kwigenga kw’amadini kugirango habeho itandukaniro ry’idini na Leta aribyo byiswe (laïcité), ariko nanone aharanira ko amadini yose agendera ku mategeko y’igihugu ndetse yirinda kuvangura no kurengera idini iryo ari ryo ryose, kuburyo Abakiristu bahawe uburenganzira bwabo mu kwemera kwabo.
Itegeko rirengera Amadini: mu mwaka wa 2021 Macron yashyizeho amategeko agamije guhangana no gutumira ingaruka zaterwa n’ubutagondwa bw’amadini, bituma Abakiristu bo mu Bufaransa bumva batekanye ndetse muri iyi minsi Perezida Macron atameranye neza n’igihugu cy’uBufaransa bo barahangayitse bibaza igihe hajyaho undi Muyobozi akazana imirongo mishya ashobora kugabanya ubwisanzure bwabo mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Kutivanga mu miyoborere y’amadini: Muri politiki ya Perezida Emmanuel Macron, ubutegetsi bwe ntibwigeze bwivanga na rimwe mu bibazo by’imitungo y’amadini. Iyi ni ingingo ikomeye , kuko ahenshi mu bihugu bitandukanye ku isi, usanga leta y’ivanga mu micungire y’imitungo y’amadini , ibintu bituma iterambere ry’umukirisito w’iryo dini adindira kuko akenshi leta iba ivoma uwo mutungo. Ibi rero bituma abakirisito bo mu Bufaransa bagira impunjyenjye ku gihe haza undi Muyobozi we akaza y’ivanga muri politike y’amadini n’amatorero.
Ikibazo cy’Ubuhunzi n’Impunzi: Macron yashyigikiye politiki yo kwakira impunzi, zirimo n’abakirisitu bahunga ibibazo byo mu bihugu bikennye. Rero bivugwa ko aramutse Avuyeho, hashobora kujyaho utumva politike nkiyi.
U Bufaransa bufite abaturage bagera kuri Miliyoni 68 hashingiwe ku mibare yatanzwe muri uyu mwaka turi gusoza wa 2024. Ku bijyanye n’iyobokamana rero, igihugu gifite umubare munini w’Abakirisito cyane cyane mu Idini Gatolika. bakirisitu: Biganje cyane mu idini rya Gatolika, kuko imibare igaragaza ko hagati ya Miliyoni 30 na 34 muri Miliyoni 68 z’abaturage bu Bufaransa Ari abakirisito Gatolika. Mu gihe Miliyoni hagati ya 6 na 7 Ari Aba Islam. Iyi mibare y’abayoboke ba madini igenda ihinduka umunsi ku munsi bitewe n’umubare w’abimukira.