Muri uyu mwaka wa 2025, Perezida Donald Trump yasinye itegeko rizwi nka Project 2025, rifite ingaruka zikomeye ku baryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi). Iri tegeko rigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’ubuyobozi ishingiye ku mahame ya gikristu, harimo no guca burundu ubutinganyi.
Bimwe mu bikubiye muri iri tegeko rishya, birimo: Gukuraho uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, no gushyigikira inyigisho zishingiye ku byanditswe byera ku bijyanye n’umuryango, byemeza ko umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore ariwo shingiro ry’ubuzima bwa muntu.
Mu ijambo rye nyuma yo kurahirira kuyobora America, Perezida Donald Trump yatangaje ko atifuza abatinganyi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. hari impungenge ko hashobora gufatwa ingamba zigamije kwirukana abatinganyi cyangwa kubima uburenganzira.
Bibiriya ivuga iki ku butinganyi?
Ubundi ubusanzwe, Perezida wa Amerika akoresha Bibiliya igihe arahirira kuyiyobora. Kubera iyo mpamvu reka turebe icyo Bibiriya ivuga ku butinganyi.
Amagambo yanditse muri Bibiriya atanga umucyo ku byerekeranye n’uburyo Imana ibona ubutinganyi. Mu Bibiriya igaragaza ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu b’igitsina kimwe itubahiriza umugambi w’Imana ku mibanire y’abantu.
Ni izihe ngero Muri Bibiriya zigaragaza ko ubutinganyi Ari icyaha?
Abalewi 18:22: Havuga ko umugabo atagomba kuryamana n’undi mugabo nk’uko aryamana n’umugore, kandi ibi byitwa ikizira.
Abaroma 1:26-27: Pawulo intumwa agaragaza ko abantu baretse umugambi w’Imana, bagakora ibitari iby’ukuri, harimo imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu b’igitsina kimwe.
Abakorinto 6:9-11: Havuga ko abicanyi, abasambanyi, abatinganyi n’abandi bakozi b’ibibi batazagera mu bwami bw’Imana, ariko kandi handitse ko abigeze kuba batyo bashobora kwezwa no guhinduka binyuze kuri Kristo.
Leta Zunze Ubumwe za America ni igihugu cyimakaje Ubukirisito cyane ndetse bikagaragazwa n’uko no mu irahira rya Perezida w’iki gihugu iyo arahirira kukiyobora hifashishwa Bibiriya. Ngo hashingiwe ku gihugu Abakurambere babo bifuzaga ndetse hagashingirwa kuri Bibiriya Donald Trump ngo ntazihanganira Ubutinganyi.
Itegeko rirwanya ababana bahuje ibitsina (Ubutinganyi) ryasinywe na Perezida Donald Trump byari biteganyijwe ko rigomba gushyirwa mu bikorwa agitangira kuyobora Igihugu ku italiki ya 20 Mutarama 2025. Donald Trump ubu ni Perezida wa 47 wa America.
Uyu mu Perezida afite imyaka 78 kuko yavutse kuwa 14 Kamena 1946. Abarizwa mu ishyaka rya Republican guhera 1987. Papa we yitwa Fred Trump mu gihe mama we yitwa Mary Anne MacLeod