Divine yasohoye indirimbo nshya yise Lahayilohi

admin
By admin 1 Min Read

Lahayiloyi ni indirimbo yandikiwe muri “Unlimited record studio” ari nabo bakoze amajwi yayo mu gihe amashusho yayo yakozwe na Producer Ezekiel uzwi ku izina rya DNG. Ni indirimbo ya 4 muri rusange Divine Nyinawumuntu asohoye nyuma ya “Mbeshejweho”, “Urugendo” na “Irembo”. Iyi ndirimbo igaragaramo umunyarwenya Phil Gentil uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, uyu muhazikazi uri mu bagomba guhangwa amaso yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu miririmbire agakora ‘practices’ [gusubiramo indirimbo] nyinshi ndetse akarushaho kwigira ku bandi.

Divine umaze gusangira uruhimbi n’abahanzi banyuranye barimo abakobwa babiri bavukana bakunzwe cyane muri Gospel ari bo Vestine na Dorcas, ari gukora umuziki afashwa na TFS [Trinity For Support] baherutse kugirana amasezerano y’imyaka 3, akaba azarangira mu 2027. Ni amasezerano bavuguruye dore ko bari bamaze umwaka umwe bakorana.

 

Mu kiganiro na Sion, Uwifashije Frodouard uyobora TFS yavuze ko Divine Nyinawumuntu bagiye kumufasha gukora indirimbo nyinshi ndetse n’ibitaramo. Yanashimiye Unlimited Record yemeye gushyira itafari ku muziki wa Divine aho kuri ubu ari bo bari kumutunganyiriza indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *