Mu butumwa buri mu ndirimbo “Hozana” y’Umuramyi Divine Muntu, yibanze ku rukundo rw’Imana
Uyu muramyi yavuze ko ubutumwa yashakaga kugeza ku bantu ari uko “umugambi w’Imana akenshi unyura mu bibazo ariko ugasoza mu nsinzi,” anashimangira ko kubabarira ari indangagaciro ikwiye kuranga umukristo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Divine yavuze ko indirimbo nshya ari “impano yageneye abakunzi ba gospel” abibutsa ko guhora bashima Imana ari ngombwa kuko buri wese aba afite amashimwe.
“Hozana” ni indirimbo ya gatanu Divine ashyize hanze nyuma ya Mbeshejweho, Urugendo, Irembo na Lahayiroyi. Yanditswe.
Divine Muntu amazina ye bwite ni Divine Nyinawumuntu. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2023 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ahita asinya amasezerano muri label yitwa Trinity For Support (TFS) iyoborwa na Bwana Uwifashije Frodouard, asanzwe Ari umunyamakuru wamamaye nka Obededomu.

