Reading: C.Ronaldo wari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika aravugwaho gushaka guhindura Idini

C.Ronaldo wari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika aravugwaho gushaka guhindura Idini

admin
By admin 1 Min Read

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo wamamaye muri ekipe zitandukanyi mumupira w’amaguru, ubusanzwe asanzwe azwiho kuba ari Umuyoboke w’idini gatolika ndetse asanzwe agaragaza kumugaragaro ukwemera kwe.

Cristiano Ronald, Yavuze inshuro nyinshi ko imyizerere ye ishingiye ku idini Gatolika mu biganiro ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze. Uyu mugabo akomoka muri Portugal, aho abaturage benshi muri iki gihugu ari Abagatolika, kandi akenshi yagiye agaragara akora ikimenyetso cy’umusaraba mbere y’imikino cyangwa mugihe ashimira Imana ibyo yagezeho.

Muminsi yatambutse C Ronaldo akimara kwerekeza muri ekipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia yitwa  Al- Nassr yagiye agaragara yambaye imyambaro ya Islam, bituma benshi batekereza ko Yaba yahise ahindura Idini yabarizwagamo.

Waleed Abdullah wahoze ari umunyezamu wa Al-Nassr, yagize icyo atangaza, ndetse yerekana ko uyu umukinnyi w’umupira wamaguru ukomoka muri Portugal Cristiano Ronaldo ashobora kuba Islam. Yagize ati “Rwose Ronaldo arashaka kwinjira mubuyisilamu! Naganiriye nawe kuri ibyo, anagaragaza ko yishimira Islam, kandi buri gihe ashishikariza abakinnyi gusenga no gukurikiza imigenzo y’idini ya kisilamu“.

Waleed Abdullah yakomeje yemeza ko C.Ronaldo Ari umukinnyi ufite uburere ndetse n’ikinyabupfura bihagije, kuburyo kuriwe ngo aricyo cyamugejeje aho ageze ubu. Muri iki kiganiro yasoje agira ati” umuntu wese ugeze hano ahita amwisangaho, akamwiyumvamo bigatuma amwishimira”.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *