BYIRINGIRO Philemon yasohoye indirimbo yise Ntumaho Ijambo

didace
By didace 1 Min Read

Mu ndirimbo nshya ya Philemon yise Ntumaho Ijambo, agaragaza ko yifuza Imana. Ibi abigaragaza mu nkuru iri muri iyi ndirimbo, aho agira ati: “Nk’uko imparakazi yahagizwa no gushaka amazi mu butayu.”

 

Hari n’aho yifashisha inkuru yo muri Bibiliya, mu gitabo cya Mariko 10:47, hagira hati: “Na we yumvise yuko ari Yesu w’i Nazareti, atangira gutaka ati: ‘Yesu mwene Dawidi, ngirira imbabazi!’” (Uyu ni Bartimayo wari impumyi yasabaga gukizwa).

 

Muri iyi ndirimbo kandi, hari aho agera akagaragaza icyizere afitiye Imana, aho agira ati: “Ndakwizeye Yesu, ntumaho ijambo, ndakira.” Iyi ni ndirimbo y’isengesho umuntu yakwifashisha mu gihe yiyegeranya n’Imana.

 

Ubwo Philemon yagarukaga kuri iyi ndirimbo, yavuze ko yashakaga kwibutsa abantu kugirira Yesu Kristo icyizere gihamye. Yagize ati: “Nifuzaga ko iyi ndirimbo yazamura kwizera dukwiye kugirira Yesu Kristo ndetse n’imbaraga ijambo rye rifite.”

 

Uyu muramyi asanzwe abarizwa muri Korali Naioth, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Sgeem, Paruwasi ya Gatenga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *