Reading: Buri wese ahaguruke agire uruhare mu gushaka amahoro n’ukuri

Buri wese ahaguruke agire uruhare mu gushaka amahoro n’ukuri

didace
By didace 2 Min Read

Sister Hope yatanze ubutumwa bukangura abantu mu gushaka amahoro n’ukuri mu ndirimbo yasohoye ayita “Gira uruhare”

 

Mukamana Esperance, uzwi cyane ku izina rya Sister Hope (Uwihaye Imana), yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “GIRA URUHARE”, ifite ubutumwa bukomeye bugamije guhamagarira abantu bose kugira uruhare mu guhindura isi ikaba nziza kurushaho.

Ni indirimbo itandukanye n’izindi yakoze mbere, kuko yayiteguye mu gihe cy’imyaka ibiri yuzuyemo amasengesho menshi, gutekereza no kumva uburemere bw’ubutumwa yashakaga kugeza ku bantu, nkuko abyemeza.

Sister Hope avuga ko nubwo byamusabye igihe kirekire, atari ukubera ubushobozi buke cyangwa kubura ibikoresho, ahubwo ngo ni ukubera uburemere bw’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.

Yagize ati: “Nari mfite impungenge zo kuyisohora kuko nabonaga aho isi igeze abantu bashobora kuyifata nabi cyangwa ntibayumve nk’uko mbishaka. Ariko umutima wanjye wampatiye kutayiceceka, ahubwo nkayisengera cyane ngo izagerweho n’abayikeneye.”

Indirimbo “GIRA URUHARE” ishingiye ku bibazo bikomeye byugarije isi, harimo intambara, amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi, ubusambanyi, ruswa, n’ibindi bikorwa bibi bishora abantu mu mibereho mibi no kwangiza ejo hazaza h’abana n’igihugu muri rusange.

Sister Hope yahisemo kubwira abantu bose ko impinduka zitangirira kuri buri wese. Ubutumwa bwayo ni ugushishikariza abantu guhaguruka, gufata iya mbere mu gukiza isi, ndetse buri wese akagira uruhare mu gushaka amahoro n’ukuri.

Mu ndirimbo, Sister Hope agaragaza ko icyizere kigihari, ko Imana idatezuka, ariko ko nayo ishaka ko abantu bagira uruhare mu guhindura ibibi. Ni indirimbo yuzuyemo amagambo y’ihumure, gukangurira abantu kubabarirana, gukundana, no gusenga cyane kugira ngo isi isubire ku murongo.

Yasoje agira ati: “Iyi ndirimbo nyituye abantu bose batakaje icyizere, abumva barambiwe kubaho, n’abumva batagifite aho bahagaze. Imana iracyakora, ariko natwe tugomba kugira uruhare. Gira uruhare!”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *