Mu kiganiro n’umuhanzi Bosco Nshuti uri mu bakunzwe cyane, yagarutse ku mpamvu akunda kwitabira ibitaramo byinshi by’abandi bahanzi, n’impamvu muri iyi minsi Ari gukorana indirimbo n’amakorari, anagaruka ku mpamvu atakiboneka muri korari Siloam.
Ku ngingo yo kuba akunda kujya mu bitaramo by’abandi cyane Bosco Nshuti yagize ati” Kwitabira ibitaramo by’abandi ni ugushyigikirana Kandi ni ngombwa kuko biba bikenewe. Iyo umuntu afite igitaramo agatumira tuba dukwiye kuhaboneka rwose, kuko umuntu atumiye igitaramo akagutekerezaho akagutumira ntuboneke rwose ntago Ari byiza ariko iyo akubonye biba Ari umugisha”. Aha Bosco yakomeje avuga ko kwitabira ibitaramo harimo no kuba hari ibyo umuntu yakwigiramo kuko umuntu wese urwego Yaba ariho akenera kwiga.
Ku ngingo yo gukorana indirimbo na Korari zitandukanye yavuze ko iyo korari iguhamagaye ukumva ibyo bagusabye biri mu murongo nk’uwawe, ukabona uranahari cyane ko Ari umurimo w’Imana nubundi murakorana rwose kuko gushyigikirana ni byiza.
Mu kiganiro twagiranye na Bosco Nshuti yagarutse ku kuba atagikunda kuboneka muri korari Siloam. Ati” Ntago nasezeye Siloam ariko ntago nkiboneka cyane gusa nubundi iyo hari byo kubafasha ndabikora, ariko ubu nashyize imbaraga mu buhanzi ariko ndacyahari, Kandi ninasezera nzabivuga! Abantu bazabimenya rwose, naho ubundi ntago nkiboneka nkuko nabonekaga Yaba muri Siloam ndetse no muri New Melody.
Bosco Nshuti Ari mu bahanzi bakunzwe cyane binanjyana no kuba bivugwa ko Ari umwe mu bahanzi bicisha bugufi, Kandi bakora indirimbo nziza Yaba mu butumwa buba burimo ndetse n’uburyo ziba zikoze. Indirimbo Bosco Nshuti aherutse gushyira hanze yitwa ALIETUPENDA.