Reading: Bivuze iki kuri Bosco Nshuti watumiwe mu gitaramo cya Shalom, kandi na we afite icyo ari gutegura

Bivuze iki kuri Bosco Nshuti watumiwe mu gitaramo cya Shalom, kandi na we afite icyo ari gutegura

didace
By didace 2 Min Read

Bosco Nshuti mu bahanzi bakomeje gufata ibendera ry’igihugu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Umuhanzi Bosco Nshuti, uherutse gushyira hanze indirimbo yise Ndahiriwe, yongewe ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge. Iyi korali imaze kuba ubukombe mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, kandi iki gitaramo kizamara iminsi ibiri.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Sion.rw, Bosco Nshuti yagaragaje ibyishimo yatewe no kwitabira ibi bitaramo, ashimangira ko bizamufasha kurushaho kwitegura igitaramo cye yise Unconditional Love Live Concert. Yagize ati:

“Gutumirwa nk’umuramyi ni iby’agaciro kuko bituma ubona ko ibyo ukora hari ababyumva kandi bakabikunda. Ibi binaguha icyizere ko, nubatumira mu gitaramo cyawe, bazitabira.”

Impamvu Korali Shalom yahisemo Bosco Nshuti

Mu gushaka kumenya impamvu Korali Shalom yahisemo gutumira Bosco Nshuti, twaganiriye n’umuyobozi wayo, Bwana Jean Luc Rukundo, maze adutangariza ko ari umwe mu baramyi bafite ubuhanga mu guhuza abantu n’Imana.

Yagize ati: “Igitaramo twacyise ‘Worship Experience’ kigamije kuramya Imana byimbitse, kandi Bosco Nshuti abikora neza. Indirimbo ze zirubaka, kandi ni umukozi w’Imana ufite amavuta.”

Yakomeje avuga ko ibyo bifuzaga byose basanze Bosco Nshuti abyujuje, ari nayo mpamvu bamuhisemo nk’umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo gikomeye.

Indirimbo ‘Ndahiriwe’ ya Bosco Nshuti

Mu bikorwa bye biheruka, Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo yise Ndahiriwe, aho agaragaza uko yumvise ijwi ry’urukundo rimuhamagara, maze akaryitaba.

Yagize ati: “Indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Ndahiriwe’ ni ubuhamya bw’uko numvise ijwi ry’urukundo rihamagara, ryiteguye kuruhura uryitabye wese, maze ndaryitaba. None ubu ndahiriwe kuko namenye Yesu, uruhura, ubu atuye muri njye, agendana nanjye ibihe byose. Ubwo ankunda, ndi amahoro, kandi nsoza mvuga nti: Warakoze kunkunda, Yesu.”

Ibitaramo bya Bosco Nshuti biri imbere

Bosco Nshuti aritegura gutaramira i Rukara ku wa 15 Werurwe 2025. Nyuma y’icyumweru kimwe, ni ukuvuga tariki ya 22-23 Werurwe 2025, azitabira igitaramo cya Korali Shalom kizabera kuri ADEPR Nyarugenge.

Ibi bitaramo bizaba bishyira igitaramo cye cyihariye Unconditional Love Live Concert, kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *