Job Batatu usanzwe ari umucuranzi wa piano ubu akaba yaramaze no kwinjira mu mwuga wo gutunganya amajwi y’indirimbo (producer), yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo yise GAKONDO.
Ntago ari ubwambere agiye kuba ashize indirimbo hanze kuko yatangiye gukora indirimbo muri 2015 nibwo yasohoye indirimbo yambere cyakoze bigeze muri 2021 yabaye nk’uhagaritse gusohora indirimbo.
Job Batatu, ubwo yaganiraga na Sion.rw yagarutse ku butumwa bukubiye mu ndirimbo yise Gakondo. Ati” Ubutumwa buri muri iyo ndirimbo ni ugushimira Imana ko yambereye byose mu gihe nabonaga nabuze inzira.”
Ati” Imana yambereye umucyo mu mwijima! Nshimira Imana ko ariyo nkingi igize ubuzima bwanjye.”
Job yakomeje avuga ko mu gihe mu gihe we n’umuryango we bakiriho bazavuga gukomera kw’Imana, batitaye ku bibazo byo muri iyi si kuko ngo bazi neza ko amaherezo bazataha muri Gakondo, aho amarira yose yaririwe mu isi azahanagurwa Kandi atazabukwa ukundi.
Tuti ese ubundi Job Batatu ni izina ryaturutse hehe? Ati” Impamvu yizina Job Batatu, ubwo navukaga muri 1991 Nzeri taliki 25, twavukiye rimwe turi abana batatu (impanga)!”
Ati”Nyuma y’amezi 10 gusa babiri baje kwitaba Imana nuko mba ndasigaye, ariko nabwo ntacyizere gihari! izina rya Job ubwo ndavuga Yobu abaturanyi babonye nkomeje kurwara babihuza n’ibibazo byageze kuri Yobu nuko banyitirira Yobu.”
Yakomeje avuga ko nubwo yahawe iryo Zina, ariko ababyeyi bari barabahaye amazina nkuko bisanzwe. umukuru yitwaga Chadrack, Job we bari bamwise Mechack undi yiswe Abednego.
Job akimara kumva inkuru ndende y’ibyamubayeho ngo yahise ahigira umuhigo Imana. “Nyuma yo kumva ibyo bintu byose byambayeho nahise mpiga umuhigo ko nzaririmbira Imana nyishima mbwira nabandi bose bazabasha kunyumva iby’Imana yakoze.”
Kugeza ubu Job Batatu, Ni umugabo w’ubatse kuko afite umugore n’abana babiri umuhungu n’umukobwa. Iyi ndirimbo nshya yise Gakondo igiye kuza isanga izindi ndirimbo ze zirimo, “Ndi Hano 2021,Ndiho 2021, Umuragwa w’Ijuru 2019 ,Ndagushima 2018, Nyuzuza Mwami 2017, Ni Sawa sawa 2016 ,Garuka 2016,Ishimwe 2015, Yesu ni Muzima 2019.