Umuhanzikazi nyarwanda uba muri Canada, Antoinette Rehema, agiye gushyira hanze ndirimbo ye nshya yise “Ibindibitwenge”.
Ni indirimbo yitezweho byinshi kuko nyuma y’igihe kitari kinini amaze mu muziki wa gospel, Rehema yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka: Ibineza Neza, Kuboroga, Simaragido, ndetse n’iyitwa Ubibuke yanarebwe cyane n’izindi zagiye zibera benshi ihumure n’inkomezi mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Uyu muhanzikazi akomeje kugaragara nk’umwe mu banyarwandakazi bafite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose biciye mu bihangano bifite umwimerere, bigamije guhindura imitima.
Antoinette Rehema yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku magambo agaragara muri Bibiriya mu gitabo cya Yohana 9:1 – 41.
Ati” Ni inkuru igaruka ku gihe yesu yakijije Barthomayo mu gihe abantu babonaga adashobora gukira, ariko yesu aramukiza uwari impumyi arahumuka.”
Yakomeje avuga ko Hari igihe Imana ikorera umuntu ikintu gitangaje abantu bakikanga nk’uko byagendekeye Barthomayo Kandi babonaga ko bidashoboka.
Indirimbo uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze ni “Ubibuke” imaze amezi ane igiye hanze kuko yasohotse taliki 17/05/2025. Muri iyi ndirimbo yanakiriwe neza cyane, uyu muhanzi yasabiraga umugisha abahora banihira umurimo w’Imana.

