Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afrika y’epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.
Mu mwaka wa 1994 niho Joyous celebration yatangiriye muri Africa Y’epfo, itangizwa na Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane, na Mthunzi Namba. Mu ntangiriro ya Mata 2011, nibwo itsinda rya Joyous celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita My gift to you, ugenekereje mu ikinyarwanda ni (impano yanjye kuri wowe) iri vugabutumwa ryakozwe iminsi itandatu, kuko yatangiye taliki 21 Mata 2011 ahitwa Tshwane isorezwa muri Bloemfontein muri Kanama 2011.
Ku italiki ya 2 Werurwe 2015 Joyous Celebration, yashyize hanze Album Volume ya 19 bise Back to the Cross ugenekereje mu ikinyarwanda ni (Tugarutse ku musaraba). Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Africa Y’epfo ibyumweru bibiri bikurikiranye. Ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wambere mu birori byiswe South Africa Music Award.
Taliki 29 Kamena 2018, Joyous celebration yatangiye ivugabutumwa ry’iminsi itanu, Baryita Joyous 22 All for You Tour. muri 2018, barukorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.
Joyous celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka itandukanye. Hari ibihembo byitwa South Africa Music Award, muri ibi bihembo joyous celebration yarayitabiriye nuko mu mwaka wa 2002, 2003, 2004, 2005 iyo myaka yose ihembwa nkiyakoze album nziza. Ibi ibisubira 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous celebration niyo yacuruje DVD Nyinshi ndetse 2018 na 2019 joyous celebration yakusanyije ibikombe byatangiwe muri South Africa
Nanone muri 2000 Joyous celebration mu bihembo byiswe Metro Fm Music Award, ndetse 2001 iracyisubiza. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Award 2008 na 2009 joyous yarabikusanyije. Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka one Gospel Award Joyous celebration nabyo yarabitwaye 2007 na 2008, nuko 2013 ihita ihabwa igihembo cya Africa Gospel Music Award. Ibihembo Joyous celebration yatwaye ni byinshi kuko ni chorale y’ibigwi mu ivugabutumwa kwisi kuko ni imwe muri Group zo muri Africa yakoranye amasezerano na studio ya Universal Motown records y’abanyamerica. Ku italiki 29 Ugushyingo 2024 iyi Joyous celebration izataramira I Kigali muri BK Arena.