Reading: Amateka ya Apostle MASASU Yoshua uzabwiriza mu gitaramo cya Joyous celebration I Kigali

Amateka ya Apostle MASASU Yoshua uzabwiriza mu gitaramo cya Joyous celebration I Kigali

admin
By admin 2 Min Read

Amazina yose yitwa Apostle NDAGIJIMANA Yoshua MASASU yavukiye mu karere ka Rusizi  mu mwaka wa 1960 bivuze ko ubu afite imyaka 64. Mu mwaka wa 1989 yashakanye na senior pastor UMULISA Lydia MASASU, bivuze ko bamaranye imyaka 35 babana. Muri iyo myaka bamaranye bafitanye abana batanu

Apostle MASASU yatangije itorero Evangelical Restoration Church anaribera umuyobozi mukuru, nyuma aba n’umuyobozi wa BCC (Bible Communication Center) nyuma apostle MASASU yanditse igitabo cyagurishijwe cyane kuri Amazon cyiswe DELIVERED FROM ALL MY FEARS.

Ubuzima bwa Apostle MASASU yabweguriye Imana kukiguzi cyose byamusaba nkuko akunda kubivuga. Umuhamagaro wa MASASU watangiye ubwo yari amaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe mu mwaka wa 1983 ndetse ahita atangora umurimo wo gukorera Imana.

Apostle MASASU yashinze Umuryango uharanira guhindurira abantu kuba abizera ba kirisito byuzuye bakaba ingabo za Kiristo n’abigishwa be, awita BCC ( Bible Communication Center). Uyu muryango ukorera kumigabane 5 y’isi ukagira amanyamuryango barenga ibihumbi 5000 baturuka mumatorero atandukanye hirya no hino ku isi.

Apostle MASASU afite impamyabumenyi ihanitse muri Electronics na telecommunication Engineering n’impamyabumenyi ihanitse mubijyanye na Library Science.

Apostle MASASU Afite impamyabumenyi y’ikirenga mubijyanye n’iyobokamana yakuye muri kaminuza ya Logos, muri Floride mu 2015, kuri ubu akaba ariwe ukurikirana iby’impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya,Imyitwarire ya Gikristo n’Ubuyobozi mu Ishuri Rikuru ry’Ubugeni n’Ubumenyi bw’Abaporotesitanti, mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1995 nibwo Apostle MASASU yatangije Itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC) mu Rwanda. rishingwa nyuma y’ibihe bikomeye bya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, rigamije gusana imitima no kuzahura imiryango y’Abanyarwanda bari barashegeshwe n’ingaruka z’intambara n’ubwicanyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *