Aloys Habi waririmbye Mbitse Inyandiko arihe?

admin
By admin 1 Min Read

Ubundi yitwa HABIYAMBERE Aloys  ariko akoresha Aloys Habi nk’umuhabzi. Yamenyekanye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa mbitse Inyandiko, imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 3,050,968 mu gihe kingana n’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwe rwa You tube

Si iyi gusa, kuko hari indi ndirimbo Aloys Habi yakoranye na KAGAME Charles bayita INDAHIRO nayo yakunzwe n’abatari bake, imaze igihe kingana n’umwaka isohotse ikaba yararebwe n’abasaga ibihumbi 80,000. Bwana Aloys afite indirimbo 4 ziri kuri YouTube, 3 murizo ni Video naho imwe ni Lyrics.

Abantu benshi bibaza aho uyu muhanzi Yaba yararengeye biturutse ku kuba yari amaze kwigarurira imitima y’abenshi dore ko indirimbo aheruka gushyira hanze Ari indirimbo INDAHIRO yakoranye na KAGAME Charles, yasohotse ku italiki ya 28 Nzeri 2023 bivuze ko uyu muhanzi Yaba amaze umwaka urengaho Amazi 3, adakora indirimbo.

Uyu muhanzi ufite ubuhamya bwatumye akundwa n’abatari bake kuko yavukanye ubumuga bwo kutavuga, muri iyi minsi ahugiye mu gukora Ibisigo dore ko mu mezi ane ashize yashyize hanze Igisigo yise KAREMANO. Aloys ni umwe mu bahanzi bafite Ibisigo byuje ubwenge n’ikinyarwanda kuburyo ubyumvise yumva ubuhanga bwe. Uyu muhanzi yakunze kugaragara anenga ababyeyi batita ku bana babo dore ko yabikoreye igisigo acyita IKINEGU.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *