Mu gihe benshi batekereza ko kwiga ibijyanye n’ubuvuzi ari ibintu bisaba kubikora wigengesereye ntakindi ubifatanya, Alicia we yahisemo kubifatanya n’ubuhanzi ibyo we yita kuvura Imitima no kuvura imibiri.
Uyu muhanzi wihuje na Murumuna we witwa Germaine bagakora Itsinda rikunzwe na benshi bakaryita Alicia na Germaine, ubusanzwe yitwa Ufitimana Alicia. Ni umunyeshuri wiga (Medicine and Surgery) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. ibintu we yemeza ko byamubereye ihuriro ry’inzira ebyiri zikomeye mu buzima ariko zuzuzanya. kuba muganga w’ubwonko mu buzima busanzwe, ariko nanone akaba muganga uvura Imitima mu iyobokamana.
Mu kiganiro Holy room Alicia na Germaine bigeze gutumirwamo kuri Isibo TV Alicia yagarutse kuri iyi ngingo ati:
” Kwiga ubuganga ni urugendo rusaba imbaraga nyinshi, ariko nanone nkumva ntashobora kureka kuririmba, kuko igihe nzaba nabaye umuganga wemewe n’amategeko nzaba mpindutse uvura imibiri ariko urugendo rwo kuvura Imitima rwo rwaratangiye”.
Kuko byagiye bigora abantu kumva ko ku myaka mike ya Alicia yabasha kwiga ubuvuzi no kubaga cyane ko we yavugaga ko agomba kuziga ubwonko, byatumye n’umunyamakuru Yago uzwi cyane mu myidagaduro, yongera kumubaza iki kibazo, ariko Alicia ati:
“Tugira intego yo kubwira urubyiruko ko kwiga no gukorera Imana bishobora kugendera hamwe, kandi ko impano Imana iduha ari inzira zo kuyisubiza icyubahiro. Muri icyo cyubahiro harimo ko natabara umuntu ugize ikibazo! Uwo nawo ni umurimo w’Imana. Rero birashoboka kubihuza cyane iyo uzi icyo Ushaka.”
Alicia na Germaine baherutse gushyira hanze indirimbo bise NDAHIRIWE, yakunzwe cyane ndetse igarukwaho cyane mu b’itangazamakuru bikomeye mu Rwanda. Urugero:
Inyarwanda.com yanditse iti: Alicia na Germaine bahinduye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ‘Ndahiriwe,’ ishingiye ku isengesho no ku kwizera, ikaba ishimangira ko Imana itazibagirwa isezerano ryayo.”
Na none, Paradise.rw na RadioTV10 n’ibindi b’itangazamakuru bitandukanye byagarutse ku buryo aba bana b’abakobwa bakomoka i Rubavu basigaye bafite igisobanuro gikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, ndetse ko vuba bashobora kwinjira no ku ruhando mpuzamahanga.
Alicia afite intego ebyiri: kuba umuganga w’inararibonye uzafasha benshi mu buzima busanzwe, no gukomeza kuba muganga w’imitima mu buryo bw’umwuka.
Mu magambo ye bwite, yagize ati:
”Iyo mvuye mu ishuri ry’ubuvuzi, nkajya kuririmba mu rusengero cyangwa mu gitaramo, mba numva ibyo bintu byombi bihurira hamwe bikampa ibyishimo by’ukuri. Ubuzima bw’umubiri n’ubw’umwuka byose birakenerana.” ibi yabitangarije “Radiotv10.”
Sion yigeze kuganira na bamwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wa Gospel bagaragaza icyizere bafitiye aba bahanzi.
Kwikubitiro Umubyeyi Liliane Kabaganza umuhanzikazi w’umuhanga, wamenyekanye no muri Rehoboth ministries kubera indirimbo nyinshi yayoboyemo zirimo kumusaraba, izina riryoshye N’izindi yagize ati” Aba bana rwose reka mbabwire nti Courage cyane lmana ibakomereze amaboko kandi ibageze kunzozi zabo.”
David Kega umaze kubaka izina rikomeye nyuma yo gusohora indirimbo yakunzwe cyane yitwa SINAKUREKURA. uyu yamaze igihe Ari umuyobozi w’indirimbo muri Korali ikunzwe yitwa El Shadai. Iyi yakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa Cikamo. Kuri Alicia na Germaine yagize ati “Aba bana ndabazi cyane mubitege rwose! Imana yaduhaye izindi mpano kandi zigaragaza akazoza keza.” Yavuze ko imbere gato impano yabo izamurika cyane kurenza uko biri.
Kugeza ubu Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo 5 zirimo Urufatiro, Rugaba, Wa mugabo, Ihumure, Uri yo na Ndahiriwe imaze iminsi 5 isohotse. Izi ndirimbo zose zimaze kurebwa n’abasaga 2,030,262 kurubuga rwa YouTube kuva aho bashyiriyeho indirimbo ya mbere ku italiki ya 17/04/2024. Indirimbo zabo ziboneka kumbuga nkoranya mbaga zose zigaragaraho umuziki

