Mu minsi yashize nibwo indirimbo Rugaba yari yashyizwe hanze ndetse yakirwa n’abatari bake kuko mu gihe kingana n’amezi ane imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 407,507 ibi bikabashyira mu myanya y’imbere mu bahanzi bashya ndetse bakaba aribo bambere binjiye mu muziki muri uyu mwaka bakagira indirimbo 2 zikarebwa n’abantu benshi kuko uko Ari 2 zarebwe n’abasaga ibihumbi 813,950 mu mezi umunani (8).
Nyuma yizo ndirimbo aba bakobwa babiri bavukana Alicia na Germaine basohoye indi ndirimbo nshya bayita Wamugabo. Abantu benshi bagiye bibaza impamvu iyi ndirimbo yatinze kuko igihe yagombaga gusohokera ataricyo yasohokeye ahubwo bemeza ko harenzeho icyumweru cyose. Ibi byatumye nka Sion.rw tuganiza umwe mu bagize itsinda rya Alicia na Germaine.
Alicia ubwo yaganiraga na Sion.rw yemeye koko ko iyi ndirimbo igihe bari batangarije ko irasohika cyarenzeho hafi icyumweru. Ati” Nibyo koko indirimbo yaratinze ukurikije igihe twari twatangarije ko irasohoka, mubyukuri ntago byaduturutseho namwe murabizi iby’ibikoresho by’ikorana buhanga! Byageze aho dutekereza ko n’amashusho yabuze ariko Imana idufashije yo araboneka.”
Iyi ndirimbo yitwa”Wamugabo” ni imwe mu ndirimbo nziza zivuga gukomera kw’Imana ati” buriya rero Imana itabara ntawe igishije inama, Kandi ntago ikenera ubufasha.” Alicia yasoje asaba abantu kubihanganira kuba indirimbo yaratinze kuko ngo nabo bitabaturutseho, aboneraho nokubashishikariza kugirira icyizere Imana kuko ishobora byose. Abajijwe icyo yabwira abakurikira ibihangano by’itsinda ryabo yagize ati” Mbifurije kuzagira noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.”