Reading: Alex Dusabe: Imyaka 25 mu muziki wa Gospel n’urugendo rwo kwandika izina rya Yesu mu mitima y’abantu

Alex Dusabe: Imyaka 25 mu muziki wa Gospel n’urugendo rwo kwandika izina rya Yesu mu mitima y’abantu

didace
By didace 2 Min Read

Twaganiriye na Alex Dusabe ku myaka 25 mu muziki wa Gospel

 

Mu gihe amaze imyaka 25 akorera umurimo w’Imana mu ndirimbo za Gospel, umuhanzi Alex Dusabe avuga ko umuziki ari ikirenze amagambo n’amajwi: kuri we ni inzira yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwandika izina rya Yesu mu mitima y’abantu benshi.

Yagize ati “Ni umunezero mwinshi kuba Imana yaranshoboje ikangirira icyizere. Kandi ndacyabikomeje,” Mu kiganiro cyihariye na we. Yakomeje agira ati: “Kwandika izina rya Yesu mu mitima y’abantu benshi ni inyungu ikomeye itagereranwa.”

 

Nubwo urugendo rwe rutari rworoshye, Alex avuga ko atigeze yumva yahagarika kuririmba kubera Ibigeragezo n’ibicantege ahuye na byo, ahubwo ngo ibyo byose ni intandaro yo kwandika indirimbo zo guhumuriza imitima.

Ati “Imana yampaye impano, ngo nyikoreshye mu bihe byiza no mu bihe bigoye,”

 

Nk’umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Alex Dusabe yibuka ko mbere byasabaga kwihangana no gukora utitaye ku bushobozi buke. Ati “Twabikoraga tubikunze, nubwo kubona amafaranga byari bigoye. Ubu byarahindutse kuko dufite uburyo bwinshi bwo gukwirakwiza indirimbo harimo YouTube n’izindimbuga nkoranyambaga.”

Uyu muhanzi avuga ko social media zabashije kuzamura urwego rw’ivugabutumwa, ari nayo mpamvu asaba abantu gukomeza kumushyigikira binyuze mu gukora subscribe kuri YouTube ye yitwa Alex Dusabe, aho ateganya gahunda yo kujya abataramira mu buryo buhoraho.

Alex Dusabe yanaduhishuriye ko ateganya gushyira hanze album nshya igizwe n’indirimbo 15, ndetse no gutegura ibitaramo byinshi mu kwezi kwa munani.

Ati “Ntago nzongera gutinda gusohora indirimbo. Ubu mpfite stock (Ububiko) ihagije. Turimo gutegura ibitaramo bizatuma tuguma hamwe n’abantu b’Imana, tubasangiza ibyiza by’Imana,”

Alex Dusabe yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza gukurikirana ibikorwa bye, no kumushyigikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yasoje agira Ati “Tuzakomeze gukorera Imana mu ndirimbo, nk’uko bisanzwe, kugeza ubwo tuvuye mu mubiri. Kuko niyo Mutware.”

Uyu muhanzi ku italiki ya mbere muri uku kwezi kwa Gicurasi yashyize indirimbo hanze yahuriyemo na Aime Uwimana, Bosco Nshuti, Papi Clever, Gaby Kamanzi na Guy Badibanga  ayita Ndashima Yesu. Ni indirimbo yakunzwe Cyane

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *