Reading: Aime Frank yongeye kwibutsa abantu Kwizera Yesu mu ndirimbo yashyize hanze

Aime Frank yongeye kwibutsa abantu Kwizera Yesu mu ndirimbo yashyize hanze

admin
By admin 1 Min Read

Aime Frank, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yongeye gukora mu ngazo ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ndakwizeye Yesu”. Ihita yiyongera ku ndirimbo ziri kuri album ye ya kabiri.

Nk’uko uyu muhanzi yabitangaje, iyi album ifite umwihariko w’indirimbo nziza cyane zihimbaza Imana. ni Album avuga ko amaze igihe ahugiyeho mu rwego rwo kuzirikana abakunzi b’Umusaraba, kugirango bazanyurwe n’ubutumwa burimo.

 

Iyi Album ya kabiri ya Aime Frank yayise “Imana Mubantu”, mu gihe Album ye yambere aheruka gushyira hanze yari yayise “Ubuhamya bw’ejo”.

Kugeza ubu Aime Frank Ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umwe mu baramyi beza muri Gospel yo mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo nka “Ubuhamya bw’ejo”, “Umugisha”, “Yaratwibutse” n’izindi, zatumye uyu muhanzi atura mu Mitima y’Abantu.

Imyaka 8 mu muziki wo kuramya Imana nokuyihimbaza, uyu muhanzi amaze, amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zagize igikundiro cyinshi, ndetse zahinduye ubuzima bw’abantu ukurikije ibitekerezo bazitangaho cyane cyane ku muyoboro we wa You tube.

Aime Frank yari aherutse kugaragara mu ndirimbo ‘Nzahora ngushima’ yakoranye na murumuna we MAZIMPAKA Patrick n’umuryango wabo”. Muri iyi ndirimbo nshya ya Frank, muri make yagize ati”Wizere yesu ntuzakorwa n’isoni.”

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *