Reading: ADEPR: Itorero rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’abarwo

ADEPR: Itorero rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’abarwo

admin
By admin 4 Min Read

Muri iyi nkuru twibanze cyane ku bikorwa biteza imbere abaturage rusange byakozwe n’Itorero rya ADEPR mu Rwanda

Itorero rya ADEPR (Association des Églises de Pentecôte au Rwanda) rikorera mu Rwanda, rifite icyerekezo cyo guhindura abantu mu buryo bwuzuye mu mubiri no mu mwuka hifashishijwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito. Nk’uko tubisanga mu buryo Imana yaremye umuntu, yabanje kurema umubiri hanyuma imuhumekeramo umwuka, bityo ADEPR yemeza ko iby’umwuka bidakwiye kwitabwaho ngo umubiri wibagirane.

Amatorero, nk’uko bikunze kugarukwaho kenshi, ni abafatanyabikorwa ba Leta mu rugendo rwo kubaka igihugu. Ku bw’ibyo, Sion.rw yegereye ubuyobozi bw’itorero ADEPR mu Rwanda maze dutegura iyi nkuru.

 

Mu bijyanye n’uburezi, ADEPR yemera ko iterambere ry’igihugu ridashoboka hatabayeho uburezi bufite ireme. Ibi byatumye itorero ritangiza ibikorwa byinshi mu rwego rw’uburezi, harimo amashuri 316, arimo:

Amarerero: 14, Amashuri y’incuke: 128, Amashuri abanza: 109, Amashuri yisumbuye: 59

Hari kandi ikigo kimwe cyigisha Theology giherereye mu Karere ka Rubavu, ndetse n’ibigo 5 (TVET Schools) byigisha imyuga.

 

Mu bikorwa bijyanye n’ubuzima, ADEPR ni itorero rishyira imbere ubuzima bwiza bw’abaturage. Ibi bigaragazwa n’ibikorwa yakoze byo kubaka amavuriro n’ibitaro, harimo: Ibitaro bya Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera, biri ku rwego rwo hejuru, Ibigonderabuzima 3: kimwe kiri mu Karere ka Rusizi, ikindi muri Nyamasheke, naho Ikigonderabuzima cya gatatu kiri mu Majyaruguru y’u Rwanda.

 

 

Ibijyanye n’ubukungu ADEPR yashyizeho gahunda zituma abantu bazamuka mu bukungu, harimo gukangurira abaturage kwibumbira mu matsinda no kwizigamira. Kugeza ubu: Hari amatsinda 10,658, Afite ubwizigame bugera kuri 2,759,918,616 Frw akagira abanyamuryango 227,491. LIbi bigamije gufasha abantu kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

 

Mu buhinzi, Itorero ADEPR ryatangije gahunda yihariye yitwa “Ababibyi b’Ibyiringiro”, aho bigisha abantu ubuhinzi bugezweho bushingiye ku mahame ya Bibiliya. Ku bufatanye na Hope International, bigisha: Gukora ifumbire yifashisha ibikoresho biboneka hafi (amaganga, ivu, ibyatsi…), Kwikorera imiti yica udukoko, no gutunganya ubutaka ku buryo butanga umusaruro mwinshi.

 

Gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika.

ADEPR ifasha abantu bakuze batabashije kujya ku ishuri kwiga gusoma no kwandika ku buntu. Kugeza mu mpera za 2024: Abantu 3186 ni bo Ari bamaze kwiga muri uwo mwaka.

 

Kuwa 10 Ukuboza 2024, impamyabumenyi zatanzwe ku bigishirijwe mu Itorero rya Bihe, Rubavu. Mu myaka yose iyi gahunda imaze, 981,000 ni bo bamaze kwigishwa. Ibi bikorwa bikorerwa mu nsengero 1024, mu gihe ADEPR ifite insengero 3141.

 

ADEPR yahawe ibihembo mpuzamahanga na UNESCO kubera iyi gahunda, yo kwigsha gusoma no kwandika mu 2011 no mu 2014.

 

Itorero ADEPR rinagira uruhare mu bikorwa bifasha abatishoboye, birimo: Gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Kwishyurira abana imyuga no kubagurira imashini zidoda Kuboroza amatungo. Kubakira abatishoboye.

 

Ibi bikorwa ntibikorerwa abayoboke ba ADEPR gusa, ahubwo bihabwa umunyarwanda wese. Urugero ni abagore bakoraga umwuga w’uburaya, bigishijwe kudoda, bagurirwa imashini zidoda hadashingiwe ku kwemera kabo.

 

Mu 2022, itorero ADEPR ryari rifite abayoboke 2.8 miliyoni, kandi kugeza ubu bageze hafi ya miliyoni 3. Ryageze mu Rwanda mu 1940 rizanywe n’abamisiyoneri baturutse muri Suède.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *